Inama y’Abaminisiti yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Prof. Muganga Raymond, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’lmiti mu Rwanda (Rwanda FDA), na Charles Munyaneza wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco.
Ishyirwaho ry’aba bayobozi rikubiye mu Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye none ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2026, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Prof. Muganga Raymond wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, yasimbuye Prof. Emile Bienvenu, uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Muri iki Kigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’lmiti mu Rwanda (Rwanda FDA), kandi hashyizweho abandi bayobozi barimo Dr. Munyampundu Jean Pierre, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’lbiribwa, na Dr. Kabandana Monia, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Serivisi za Laboratwari.
Naho muri Sena, hashyizweho Mushimire Olivier wagizwe Umunyamabanga Mukuru, muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) hashyirwaho Umuzayire Burayobera Bibiane, wagizwe Umunyamabanga Uhoraho, ndetse na Rwagasana Jean Pierre, wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo muri iyi Minisiteri.
Mu bandi bashyizwe mu myanya, harimo Charles Munyaneza wigeze kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ubu wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS).


ABAYOBOZI BASE BASHYIZWE MU MYANYA

RADIOTV10