Uwamariya Leontine, umunyeshuri wavuzwe cyane nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu Rwanda mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yagiye gukomereza amasomo muri Jordanie binyuze mu bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’ishuri rikomeye ryo muri iki Gihugu.
Amakuru mashya agaragaza ko amahirwe yo kujya kwiga muri Jordanie Leontine yayabonye mbere y’uko akora ibizamini bya Leta, bityo ko bitaturutse ku kuba yarabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta.
Uko Leontine yatoranyijwe
U Rwanda rumaze imyaka itanu rufitanye ubufatanye mu bijyanye n’uburezi na King’s Academy, ishuri ryo muri Jordanie rizwi cyane cyane mu bijyanye n’amasomo ya Siyansi.
Iri shuri ryashinzwe mu 2007 n’Umwami Abdullah II wa Jordanie, ndetse buri mwaka hakorwa gahunda yo gutoranya abanyeshuri b’abahanga muri Siyansi bo mu Rwanda bashobora kubona amahirwe yo kurijyamo.
Muri Gicurasi 2026, mbere y’uko abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta, Leontine yari mu banyeshuri bane batoranyijwe mu gihugu kubera umusaruro mwiza bagaragaje mu masomo ya Siyansi mu myaka yabo y’amashuri.
Mu gutoranya abo banyeshuri, harebwa amanota babonye mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu, hagamijwe kumenya abanyeshuri bagaragaza ubushobozi budasanzwe muri Siyansi.
Ibizamini byakorewe mu Rwanda
Nyuma yo gutoranya abo banyeshuri bane, itsinda ry’abarimu ryaturutse muri Jordanie ryaje mu Rwanda kubaha ibizamini kugira ngo hatoranywemo babiri bazabona amahirwe yo kwiga muri King’s Academy.
Ibyo bizamini byari bigizwe n’igice cyanditse ndetse n’ikiganiro cyo kuvuga, aho abanyeshuri basuzumwaga ku bumenyi n’ubushobozi bwabo.
Uwamariya Leontine ni umwe mu batsinze ibyo bizamini, ahita abona amahirwe yo kujya gukomereza amashuri muri Jordanie.
Ibi bivuze ko amahirwe yo kujya kwiga muri Jordanie yayabonye mbere y’uko akora ikizamini cya Leta, bityo akaba atarayaherewe kubera kuba uwa mbere mu Rwanda mu bizamini bya Leta.
Undi munyeshuri wigaga muru Kigali yaratsinze
Usibye Uwamariya Leontine wagiye muri Jordanie, hari n’undi munyeshuri w’umuhungu watsinze ibizamini byakozwe n’itsinda ry’abarimu bo muri King’s Academy.
Uyu munyeshuri yiga mu Mujyi wa Kigali, ku ishuri rya St André, ndetse na we yaje kugaragara mu banyeshuri batanu ba mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta, by’umwihariko mu masomo ya Siyansi.
Bityo, urugendo rwa Leontine rwo kujya gukomereza amasomo muri Jordanie rufitanye isano n’ubufatanye bw’uburezi bumaze imyaka itanu hagati y’u Rwanda na King’s Academy, aho abanyeshuri batoranywa hakiri kare hashingiwe ku bushobozi bwabo mu masomo ya Siyansi.
RADIOTV10