Monday, September 28, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Iran yeruriye America ko n’intambara yo kurimburana iyiteguye

Iran yeruriye America ko n’intambara yo kurimburana iyiteguye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi yavuze ko Igihugu cye cyiteguye inzira y’amahoro mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America zakwemera ibyifuzo cyayihaye, ariko ko kandi kiniteguye intambara yo kurimburana igihe ari yo America yahitamo.

Abbas Araqchi, atangaje ibi nyuma yuko yair kumwe na Perezida wa wa Iran, Masoud Pezeshkian, ubwo bitabiraga Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 81 yabaye mu cyumweru gishize i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Yavuze ko intumwa z’Igihugu cye zagiye i New York zifite intego yo gushaka inzira y’amahoro, ariko ko Iran yiteguye kwirwanaho mu gihe yaba ishotowe.

Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za America, Araqchi yavuze ko Iran yifuza gukemura ibibazo binyuze mu nzira za dipolomasi, ariko ko idateganya gusubira inyuma imbere y’ibyo yise ubushotoranyi.

Ati “Twaje i New York gushaka inzira y’amahoro, ariko bibaye ngombwa, twiteguye no ku ntambara yo kurimburana. Muri icyo gihe kandi, twiteguye ibiganiro nyabyo binyuze muri dipolomasi.”

Aya magambo ya Araqchi aje nyuma y’amakuru avuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yanze icyifuzo cya Iran cyo kongera gufungura inzira y’inkomane ya Hormuz.

Nyuma yaho ariko, Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America na Iran bishobora kongera kugirana ibiganiro mu minsi iri imbere.

Mu cyumweru cyabanje, Araqchi yari yavuze ko Iran ishobora kongera gufungura umuhora wa Hormuz mu gihe cy’iminsi irindwi, mu gihe America yaba yemeye umugambi watanzwe na Iran.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =