Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamagabe: Abantu 175 bafashwe basengera mu rugo rwa Nyirahuku babasuzumye basangamo abanduye COVID

radiotv10by radiotv10
31/01/2022
in MU RWANDA
0
Nyamagabe: Abantu 175 bafashwe basengera mu rugo rwa Nyirahuku babasuzumye basangamo abanduye COVID

Bari bacucitse cyane

Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe, yafatiye abantu 175 mu rugo rw’umuturage witwa Nyirahukuru Marie Rose, bari mu masengesho atemewe, banarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, babasuzumye basangamo abanduye iki cyorezo.

Aba bantu bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama ahagana saa munani z’amanywa, ubwo bari bateraniye mu rugo rw’uyu muturage ruherereye mu Mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Kigeme mu Murenge wa Gasaka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Avuga ko Polisi yahise ijyayo igasanga koko muri urwo rugo hateraniye abantu baturutse mu madini n’amatorero atandukanye barimo gusenga.

Abo bantu bari bicaye bigeranye mu nzu, abandi bari hanze, nta muntu wari wambaye agapfukamunwa, hari hafunganye ku buryo bigaragara ko nta mwuka uhagije uhari.

Mu igenzura n’ibipimo byakorewe bari bantu 175 byagaragaye ko harimo babiri banduye COVID-19, abandi babiri batarikingije urukingo na rumwe naho abandi batandatu barakingiwe urukingo rumwe gusa.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru bariya bantu bagafatwa, yagaye abantu bakirimo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 abakangurira kwisubiraho bakubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Yagize ati “COVID-19 ntaho yagiye iracyahari, nta muntu ugomba kwirara yibwira ko icyorezo cyarangiye. Amabwiriza arahari kandi agomba kubahirizwa, bariya bantu bagombaga kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kandi zirahari.”

Yakomeje avuga ko bariya bantu bamaze gufatwa barigishijwe abadakingiye barakingirwa abamaze kwandura bajyanwa mu kato. Inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza y’inama njyanama y’Akarere.

Bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + three =

Previous Post

Nyagatare: Umunyeshuri arakekwaho kwica mugenzi we bapfuye inkweto agahita atorokera muri Uganda

Next Post

Ni bo Ntwari zanjye- Gen Muhoozi yongeye gushima Kagame na Museveni

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni bo Ntwari zanjye- Gen Muhoozi yongeye gushima Kagame na Museveni

Ni bo Ntwari zanjye- Gen Muhoozi yongeye gushima Kagame na Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.