Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ni bo Ntwari zanjye- Gen Muhoozi yongeye gushima Kagame na Museveni

radiotv10by radiotv10
31/01/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ni bo Ntwari zanjye- Gen Muhoozi yongeye gushima Kagame na Museveni
Share on FacebookShare on Twitter

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimye Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni, avuga ko ari bo Ntwari ze, aboneraho kongera gushimangira ubumwe bw’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda, abibumbatira hamwe abyita Ugarwa.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, aherutse mu Rwanda mu gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’Ibihugu byombi.

Uyu muhungu wa Museveni ukunze kugaragaza icyubahiro yubaha Perezida Kagame Paul, yashyize ubutumwa kuri Twitter, ashima abakuru b’Ibihugu byombi bifitanye amateka maremare.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter saa sita zirengaho iminota micye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, yagize ati “Aba ni bo bakiri Intwari zanjye! Ugarwa…Bizigaragaza.”

These are still my heroes! Ugarwa… shall still prevail! pic.twitter.com/vv2vdCTEUk

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) January 30, 2022

Ni ubutumwa yashyize kuri Twitter nyuma y’iminota micye Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka itatu ufunze.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ukunze gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yongeye ashyiraho ubutumwa agira ati “Ndashimira abayobozi bacu, Perezida Kaguta Museveni na Paul Kagame ku kuba imipaka yacu yongeye gufunguwa.”

I thank our great leaders, President @KagutaMuseveni and @PaulKagame for fully opening our borders! This is a wonderful achievement. Now our people can freely move, trade and interact as Almighty God always intended! God bless East Africa! pic.twitter.com/Tbm9YqIzU3

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) January 31, 2022

Umupaka wa Gatuna ufunguwe nyuma y’iminsi micye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiriye uruzinduko mu Rwanda ari na rwo rwanavuyemo iyi ntambwe yo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

Muri ubu butumwa yashyize kuri Twitter, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakomeje agira ati “Iyi ni intambwe ishimishije. Ubu abaturage bacu bashobora kujya muri buri Gihugu nta nkomyi, ubucuruzi bugakorwa ndetse tugakomeza no gukorana nk’uko Imana yahoze ibyishimira. Imana ihe umugisha Afurika y’Iburasirazuba.”

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni n’umusirikare ukomeye muri Uganda aho binavugwa ko ashobora kuzasimbura ku ngoma umubyeyi we Perezida Yoweri Museveni.

Gen Muhoozi ubwo aheruka mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + five =

Previous Post

Nyamagabe: Abantu 175 bafashwe basengera mu rugo rwa Nyirahuku babasuzumye basangamo abanduye COVID

Next Post

Umunya-Portugal uje gutoza Rayon yasesekaye i Kigali

Related Posts

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunya-Portugal uje gutoza Rayon yasesekaye i Kigali

Umunya-Portugal uje gutoza Rayon yasesekaye i Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.