Umunya-Portugal uje gutoza Rayon yasesekaye i Kigali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Portugal wavukiye muri Angola, Pedro Emanuel Dos Santos Martins Silva, yageze mu Rwanda aho aje gutoza ikipe ya Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira mu kwezi gutaha.

Mu minsi ishize ubwo Rayon Sports yasinyishaga rutahizamu w’umugande Musa Esenu, Perezida w’iyi kipe yavuze ko bamaze kumvikana n’umutoza mushya igisigaye ari uko agera mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2021, Pedro Emanuel Dos Santos Martins Silva akaba yageze mu Rwanda azanye n’umwungiriza we.

Pedro akaba asanze Rayon Sports ku mwanya wa 3 n’amanota 26 mu mikino 15, azatangira atoza umukino w’umunsi wa 16 uteganyijwe gutangira tariki ya 12 Gashyantare 2022.

Uyu mugabo w’imyaka 46 akaba aje gusimbura Masudi Djuma wahagaritswe muri Rayon Sports tariki ya 7 Ukuboza 2021 nyuma akaza kwirukanwa, ikipe ikaba imaze iminsi mu ntoki z’umutoza Lomami Marcel.

Asanze kandi yarongeyemo amaraso mashya harimo Musa Esenu rutahizamu w’umugande, Kwizera Pierrot wakiniraga AS Kigali, Bukuru Christophe na Ishimwe Kevin batari bafite ikipe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru