Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuki hari Abanya-Uganda bashatse kwinjira mu Rwanda bakangirwa?

radiotv10by radiotv10
31/01/2022
in MU RWANDA
0
Kuki hari Abanya-Uganda bashatse kwinjira mu Rwanda bakangirwa?
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe nyuma y’imyaka itatu ufunzwe, gusa hari bamwe mu banya-Uganda bashatse kwinjira mu Rwanda barangirwa. Guverinoma y’u Rwanda yasobanute icyabiteye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 ubwo byari byitezwe ko ku mupaka wa Gatuna urujya n’uruza ruza kuba ari rwinshi kubera abaturage bo ku mpande z’Ibihugu byombi bifuza kujya muri kimwe.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 uri i Gatuma yatubwiye ko nta rujya n’uruza rwinshi rwagaragaye kuri uyu mupaka.

Umwe mu Banyamakuru bo muri Uganda witwa Canary Mugume yanditse ubutumwa kuri Twitter, avuga ko hari inkuru ishyushye yo kuba Abanya-Uganda bangiwe kwinjira mu Rwanda nyamara umupaka wafunguwe.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yasubiye uyu Munyamakuru, anyomoza aya makuru yo kuba Abanya-Uganda bangiwe kwinjira mu Rwanda.

Yolande Makolo yavuze ko nubwo Umupaka wa Gatuna ufunguwe ariko ugomba kubahiriza andi mabwiriza asanzweho ku bijyanye n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Imodoka nini ndetse n’Abanyarwanda bataha barimo kwinjira mu Rwanda banyuze i Gatuna nk’uko bimeze ku yindi mipaka hashingiwe ku mabwiriza ya EAC yo kwirinda COVID-19 nk’uko itangazo ribivuga, abashinzwe ubuzima ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda bari gukorana mu gushyiraho amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bizafasha abantu bose ku mpande zombi kwinjira.”

Trucks, Rwandan citizens/returning residents are crossing to Rwanda at Gatuna like at other border points, as per EAC Covid protocols. As noted in the communiqué, Rwandan & Ugandan health officials are working on joint covid protocols, which will enable all to cross on both sides https://t.co/RoMHTPrjVS

— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) January 31, 2022

Abanyamakuru bari i Gatuna, batangaza ko iki kibazo kitabaye ku ruhande rw’Abanya-Uganda gusa kuko n’Abanyarwanda bashakaga kujya muri Uganda babujijwe bibutswa ko hariho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID zirimo izihagarika ingendo zitari ngombwa.

Inzego zatangiye gukorana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Rusizi: Abayobozi batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kurya ruswa

Next Post

Rubavu: Ikamyo yagonze Ibitaro isekura igipangu cyabyo iruhukiramo imbere

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

by radiotv10
19/09/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje amabwiriza agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu, birimo utubari, utubyiniro na resitora,...

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

by radiotv10
19/09/2025
0

Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, bwa mbere agejejwe...

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

by radiotv10
19/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Diviziyo ya gatanu y'Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubwa Burigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF), bwagiranye inama igamije imikoranire...

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

by radiotv10
19/09/2025
0

Umwe mu banyamategeko bunganira abantu mu butabera, yagaragaje ko gusezeranya undi ko uzamushaka bidashyiraho umuntu inshingano zo kurushinga, ndetse ko...

Icyo Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ku izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryagaragaye

Icyo Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ku izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryagaragaye

by radiotv10
19/09/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko izamuka rya 7,2% ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryabayeho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka,...

IZIHERUKA

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura
AMAHANGA

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

by radiotv10
19/09/2025
0

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

19/09/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

19/09/2025
Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

19/09/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

19/09/2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zahuriye mu biganiro

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Ikamyo yagonze Ibitaro isekura igipangu cyabyo iruhukiramo imbere

Rubavu: Ikamyo yagonze Ibitaro isekura igipangu cyabyo iruhukiramo imbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.