Guverinoma ya Uganda yatangaje ko abaturage bayo 27 bishwe cyangwa bakekwaho kuba barapfiriye ku rugamba rwo muri Ukraine, barimo abagiye kurwanira u Burusiya.
Ibi byatangajwe mu ibaruwa Ambasade ya Uganda mu Burusiya yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, nk’uko Ibiro Ntaramakuru Reuters byabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2026.
Reuters ivuga ko urwandiko yabonye igaragaza amazina y’Abanya-Uganda 11 byemejwe ko bapfuye, mu gihe abandi 16 baburiwe irengero, aho imibiri yabo itabonetse, harimo no mu bantu bafashwe mpiri mu ntambara.
Ambasade ya Uganda yavuze ko yahawe ayo makuru na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, binyuze mu nyandiko ikoreshwa mu itumanaho rya dipolomasi izwi nka note verbale.
Umukozi wo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yemeje ko iyo baruwa ari impamo. Icyakora, Ambasade y’u Burusiya muri Kampala yabajijwe iby’aya makuru, ariko ntacyo irayatangazaho.
Abanyafurika bajyanwa ku rugamba babeshywe akazi
Amakuru y’Abanyafurika bajyanwa mu Burusiya basezeranyijwe imirimo, ariko bakisanga boherejwe ku rugamba muri Ukraine, amaze kumenyekana kenshi mu Bihugu bitandukanye bya Afurika.
Ibi byateje uburakari mu Bihugu birimo Kenya, Ghana na Afurika y’Epfo, aho hagaragaye impungenge z’abaturage bajyanwa mu ntambara batabwiwe neza imirimo bagiye gukora cyangwa bagashukwa n’amasezerano y’akazi.
Ukraine yari yatangaje mu mwaka ushize ko abantu barenga 1 400 baturuka mu Bihugu bya Afurika bigera kuri 36 barwanaga ku ruhande rw’u Burusiya ku butaka bwayo. Muri bo, hari abavuzwe ko bashowe muri iyo ntambara babanje kwizezwa amahirwe ariko bakisanga bajyanywe ku rugamba.
Gusa, ubuyobozi bw’u Burusiya bwakunze guhakana ibyo bushinjwa byo gushaka Abanyafurika mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo bajye kurwana muri Ukraine.
Iyi ntambara yatangiye mu 2022, ubwo u Burusiya bwagabaga igitero cya gisirikare kuri Ukraine, ikomeje guteza impungenge ku ngaruka igira ku baturage baturuka mu bindi Bihugu bajyanwa kuyirwanamo.
RADIOTV10