Saturday, October 31, 2026
RW|EN
MU RWANDA

U Rwanda n’u Burusiya byinjiye mu mikoranire izatuma hubakwa uruganda rutunganya amashanyarazi mu ngufu za Nikeleyeri

U Rwanda n’u Burusiya byinjiye mu mikoranire izatuma hubakwa uruganda rutunganya amashanyarazi mu ngufu za Nikeleyeri

U Rwanda n’u Burusiya byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ibikorwa by’ingufu za Nikeleyeri mu Rwanda, birimo kubaka urugomero ruto rutanga amashanyarazi hifashishijwe ubu buhanga ndetse n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga mu bya Nikeleyeri.

Aya masezerano yasinyiwe mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika (Russia-Africa Summit), yabereye i Moscou mu Burusiya, hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB) n’ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe ingufu za Nikeleyeri, Rosatom.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj Gen Joseph Nzabamwita, ni we wasinye aya masezerano ahagarariye u Rwanda, nk’uko yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X.

Yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi buzibanda ku kubaka urugomero ruto rukoresha ingufu za Niyukiliyeri (Small Modular Reactor – SMR), gushyiraho Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga mu bya Nikeleyeri ndetse no guhugura Abanyarwanda bazajya bakora muri uru rwego.

Yagize ati “Ingufu za Nikeleyeri zisukuye, gushyiraho Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga mu bya Niyukiliyeri, guhugura abahanga n’abakozi b’Abanyarwanda muri uru rwego ni bimwe mu by’ingenzi bizashingirwaho mu bufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika y’u Burusiya.”

Maj Gen Nzabamwita yavuze ko ubu bufatanye butazagarukira gusa ku gutanga amashanyarazi, ahubwo ko buzanafasha mu guteza imbere ubuvuzi, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’uburezi.

Yasobanuye ko ikoranabuhanga rya Nikeleyeri rishobora gukoreshwa mu buvuzi bwa kanseri, kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi, gukora ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka n’amabuye y’agaciro ndetse no kunoza uburyo bwo kuyatunganya.

Yongeyeho ko ikoreshwa ry’ubu buhanga rizagira uruhare mu kugeza amashanyarazi ahendutse ku ngo z’Abanyarwanda, guteza imbere ubumenyi mu bya siyansi n’ikoranabuhanga ndetse no gushyigikira intego z’iterambere ry’igihugu ziteganyijwe muri NST2 na Vision 2050.

Ambasaderi Nzabamwita kandi yatangaje ko imirimo yo kubaka ibikorwa biteganyijwe muri aya masezerano izatangira mu Rwanda mu gihe cya vuba, bikazatanga n’akazi ku rubyiruko.

Ku ruhande rwa Rosatom, iki kigo cyatangaje ko kizafasha u Rwanda kubaka ibikorwa remezo by’ingufu za Niyukiliyeri bijyanye n’amahame n’ibipimo by’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA).

Ubu bufatanye buzibanda cyane cyane ku mishinga y’ingomero nto za Nikeleyeri, gushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga ndetse no gutegura abakozi b’Abanyarwanda bafite ubumenyi buhagije bwo gukoresha no gucunga ubwo buhanga.

Aya masezerano ni indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda n’u Burusiya, by’umwihariko mu rwego rwo gushaka amasoko mashya y’ingufu no guteza imbere ikoranabuhanga rifasha mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye ry’u Rwanda.

Amb. Maj Gen Nzabamwita yashyize umukono kuri aya masezerano

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 8 =