Monday, November 2, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ikawa yinjirije u Rwanda arenga miliyari 6Frw mu minsi itanu gusa

Ikawa yinjirije u Rwanda arenga miliyari 6Frw mu minsi itanu gusa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu minsi itanu, u Rwanda rwinjije miliyoni 11.15 USD avuye mu byoherejwe mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, arimo miliyoni 4USD (arenganga miliyari 6 Frw) yinjijwe n’ikawa gusa

Ni imibare yo kuva ku wa 26 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2026, aho muri icyo gihe, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 9.486 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, aho ikawa yinjije amadolari 4,246,079, angana na 38% by’amafaranga yose yinjiye.

Ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi mu bicuruzwa byihariye byoherejwe mu mahanga, ikurikirwa n’icyayi cyinjije amadolari 1,148,178.

Ibindi bicuruzwa byoherejwe mu mahanga birimo imbuto zinjije amadolari 625,670, imboga zinjije amadolari 344,387, naho indabo zinjiza amadolari 53,828.

Icyiciro gikomatanyije cy’ibindi bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi cyinjije amadolari 4,729,399, kikaba ari cyo cyinjije amafaranga menshi kurusha ibindi byiciro byagaragajwe na NAEB, nubwo gikubiyemo ubwoko bwinshi bw’ibicuruzwa.

Amafaranga yinjijwe yagabanutseho agera ku bihumbi 198$

Ugereranyije n’icyumweru cyabanje, kuva ku wa 19 kugeza ku wa 23 Ukwakira 2026, amafaranga yinjijwe yagabanutseho amadolari 198,733, kuko icyo gihe yari miliyoni 11.34 z’amadolari.

Icyakora, ingano y’ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga ntiyahindutse cyane, kuko yavuye kuri toni 9.485 igera kuri toni 9.486, yiyongeraho toni imwe gusa.

Ikawa ni yo yagize igabanuka rikomeye ry’amafaranga yinjijwe ugereranyije n’igihe cyabanje. Yinjije amadolari 4,246,079, avuye kuri 4,665,678, bivuze ko yagabanutseho amadolari 419,599, angana na 9%.

Ku rundi ruhande, icyayi n’imbuto byagize izamuka ry’amafaranga byinjije. Amafaranga avuye mu cyayi yiyongereyeho amadolari 212,775, ava kuri 935,403 agera kuri 1,148,178.

Imbuto na zo zazamutseho amadolari 119,826, ziva kuri 505,844 zigera kuri 625,670. Iri zamuka ryafashije kugabanya ingaruka z’igabanuka ry’amafaranga yinjijwe n’ikawa.

Mu bindi bicuruzwa, amafaranga yavuye mu mboga yagabanutseho amadolari 53,258, naho ayavuye mu ndabo agabanukaho amadolari 12,134.

Icyiciro cy’ibindi bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi na cyo cyinjije amadolari 46,344 munsi y’ayo cyari cyinjije mu minsi itanu yabanje.

Ibi byatumye uruhare rw’ikawa mu mafaranga yose yinjijwe rugabanuka, ruva kuri 41% rugera kuri 38%, mu gihe uruhare rw’icyayi rwazamutse ruva kuri 8% rugera kuri 10%.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 5 =