Friday, November 6, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umuburo ku bakobwa n’abagore bashyira mu gitsina umuti babwiwe ko ugabanya ubunini bwacyo

Umuburo ku bakobwa n’abagore bashyira mu gitsina umuti babwiwe ko ugabanya ubunini bwacyo

Abahanga mu by’imiti muri Kenya bagiriye inama abagore n’abakobwa kwirinda gushyira mu gitsina imiti ikoreshwa mu kuvura indwara ziterwa na aleriji, nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru avuga ko ishobora kugabanya ubunini bwacyo, bikanabongerera uburyohe mu gihe cy’imibonano.

Uyu muti witwa Cetirizine usanzwe ukoreshwa mu kugabanya ibimenyetso bya aleriji birimo kwitsamura, kugira ibicurane, kwishimagura ku ruhu no kuribwa cyangwa kubyimba amaso.

Gusa mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane TikTok, hakwirakwiye ubutumwa buvuga ko uyu muti ushobora kugabanya ububobere bw’igitsina gore, bigatuma umuntu yumva ko cyafunganye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ibi byatumye bamwe mu bagore batangira kuwushakira muri farumasi, ndetse ibitangazamakuru byo muri Kenya bitangaza ko ahantu hamwe na hamwe, cyane cyane mu murwa mukuru Nairobi, hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abawugura, ibiciro bikazamuka ndetse n’aho utangiye kubura.

Ishyirahamwe ry’Abahanga mu by’Imiti muri Kenya (Pharmaceutical Society of Kenya – PSK) ryamaganye iyi myitwarire, rivuga ko nta bushakashatsi bwemeza ko Cetirizine igabanya ubunini bw’igitsina cyangwa ngo ikomeze imikaya yacyo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane, PSK yagize iti “Kuma kw’igitsina si kimwe no kugabanuka k’ubunini bwacyo. Ahubwo bishobora kongera kutanyurwa kimwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, bikazana ububabare, kutamererwa neza ndetse no gukomereka kw’uturemangingo twacyo.”

Iri shyirahamwe ryasobanuye ko Cetirizine ari umuti ugenewe kumirwa, kandi ko ibiwugize bitigeze bipimwa kugira ngo hamenyekane ingaruka byagira ku turemangingo tworoshye two mu gitsina gore.

Ryakomeje rigira riti “Gushyira mu gitsina ibinini by’imiti yagenewe kumirwa si umutekano. Ibinini bya Cetirizine byakorewe kumirwa, kandi ibibigize ntibyigeze bipimwa ku turemangingo tworoshye two mu gitsina.”

PSK yasabye abagore n’abakobwa baba baragerageje gukoresha uyu muti muri ubwo buryo guhita babihagarika. Yabibukije ko uwaba afite ububabare, kuva amaraso, kumva yokerwa, kwishimagura, kugira ururenda rudasanzwe cyangwa umuriro agomba kwihutira kwa muganga.

Iri shyirahamwe kandi ryasabye abakora ibijyanye no kwamamaza no gutanga amakuru ku mbuga nkoranyambaga kujya babanza kugenzura ukuri kw’amakuru y’ubuzima basangiza abandi, kuko amakuru atizewe ashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Uyu muburo uje ukurikira inama zatanzwe n’Ikigo cya Leta ya Kenya gishinzwe ubuzima, na cyo cyagaragaje impungenge ku makuru akomeje gukwirakwizwa ku mikoreshereze ya Cetirizine.

Umuyobozi mukuru mu rwego rw’ubuzima muri Kenya, Ouma Oluga, yavuze ko hari abantu bafata nk’urwenya inama z’abaganga n’abandi bahanga mu by’ubuzima, batitaye ku ngaruka bishobora kubagiraho.

Yagaragaje ko inzego zibishinzwe zishobora gutekereza uburyo bwo gukurikirana itangwa n’igurishwa ry’imiti kugira ngo hamenyekane ikoreshwa nabi ryayo. Gusa kugeza ubu nta cyemezo gifatika kuri iyo gahunda cyari cyatangazwa.

PSK yanagaragaje ko izi amakuru y’izamuka ry’ibiciro bya Cetirizine, ubwiyongere bw’abayishaka ndetse n’aho yatangiye kubura muri farumasi zimwe na zimwe.

Yasabye abacuruza imiti kutabyungukiramo bazamura ibiciro, kuko bishobora gutuma abantu bayikeneye koko mu kuvura indwara za aleriji batabasha kuyibona.

Yanasabye abanyamuryango bayo kwirinda guha abantu imiti bazi ko bagiye kuyikoresha mu buryo butemewe, ndetse no kugeza ku nzego z’ubuzima amakuru y’ingaruka zose zaba zagaragaye ku bayikoresheje nabi.

PSK yasoreje ku butumwa busaba abantu kutagendera ku nama z’ubuzima zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitagenzuwe, ahubwo bakajya bagisha inama abahanga mu by’imiti mbere yo gukoresha umuti mu buryo utagenewe.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − sixteen =