Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) watangiye ibiganiro n’Abanyekongo baba mu mahanga, nyuma yo guhura n’abagize diaspora n’abanyabwenge b’Abanyekongo baba muri Canada, mu nama yibanze ku ruhare rwabo mu bikorwa byo kubaka igihugu no kugena imiyoborere yacyo.
Ibi biganiro byabereye i Ottawa muri Canada ku wa 8 Ugushyingo 2026, biyoborwa n’Umunyamabanga Mukuru wa FRN, Freddy Kaniki, wari uherekejwe na Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Willy Manzi.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Ubunyamabanga Bukuru bwa FRN, ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo uko Abanyekongo bakubaka amateka y’igihugu ashingiye ku kuri, ubutabera no kwemera imibabaro yanyuze mu baturage bo mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
FRN yashimangiye ko hakwiye kubakwa amateka ahuriweho n’Abanyekongo bose, hatitawe ku miryango cyangwa amoko bakomokamo, kugira ngo buri wese yumve ko afite umwanya mu gihugu cye.
Ikindi cyagarutsweho ni ukwirinda gushyira icyaha ku muryango cyangwa ku bwoko runaka, ahubwo hakubahirizwa ihame ry’uko buri muntu agomba kubazwa ibikorwa bye ku giti cye. Ibi ngo bigamije kurwanya ivangura no kurinda ko urwikekwe rushingiye ku nkomoko rukomeza guhererekanywa mu bisekuru bizaza.
Abitabiriye iyi nama banaganiriye ku kurwanya imvugo z’urwango, guhakana ibyaha n’amakuru y’ibihuha akoreshwa mu rwego rwa politiki, bashimangira ko Abanyekongo bose bakwiye kugira uburenganzira bungana imbere y’amategeko.
Mu zindi ngingo z’ingenzi, FRN yagaragaje ko ishaka ko Abanyekongo baba hanze y’igihugu bagira uruhare rugaragara kandi ruhoraho mu bikorwa byo kukivugurura, kubaka inzego zacyo no kugira uruhare mu miyoborere yacyo.
Iyi nama ije nk’intambwe nshya mu bikorwa bya FRN byo kwegera Abanyekongo baba mu mahanga, ishaka ko bataba indorerezi ku bibazo by’igihugu cyabo, ahubwo bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo.
Mu gusoza, FRN yongeye gushimangira ko kubana mu mahoro kw’Abanyekongo ari inshingano ya politiki n’imyitwarire, igomba kugendana no kurwanya byimazeyo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihezwa iryo ari ryo ryose.

RADIOTV10