Tuesday, November 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Mu Rwanda biciro byazamutseho 19,5% mu mwaka umwe, byiyongeraho 2,3% mu kwezi

Mu Rwanda biciro byazamutseho 19,5% mu mwaka umwe, byiyongeraho 2,3% mu kwezi

Ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu Rwanda bikomeje kuzamuka, aho mu kwezi k’Ukwakira 2026 byiyongereyeho 19,5% mu mijyi, bivuye kuri 17,2% byari byazamutseho muri Nzeri 2026, nk’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ibigaragaza.

Iki gipimo ni cyo kiri hejuru mu myaka itanu ishize, kuko ubushize izamuka ry’ibiciro ryari ryageze ku rwego rwegereye uru ari muri Nzeri 2023, ubwo ryari kuri 18,4%.

Nanone kandi ni izamuka rikomeje kwiyongera kuko mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa izamuka ry’ibiciro ryiyongereyeho 2,3 % kuko muri Nzeri byari biri kuri 17,2%.

Raporo ya NISR igaragaza ko ibyatumye ibiciro bizamuka cyane ari ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, byiyongereyeho 28,9% ugereranyije n’Ukwakira 2025.

Ibiciro by’ubwikorezi na byo byazamutseho 22,4%, mu gihe iby’amafunguro n’amacumbi byiyongereyeho 20,6%. Ibiciro bijyanye n’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 14,2%.

Iyo ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,3%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, byazamutseho 7,8% muri icyo gihe.

Ikindi cyagaragajwe na NISR ni uko n’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byakomeje kuzamuka, aho byiyongereyeho 11,5% mu mwaka umwe.

Mu cyaro na ho izamuka ry’ibiciro ryabaye rikomeye kurushaho. NISR igaragaza ko mu Ukwakira 2026 ibiciro byazamutseho 31,3%, bivuye kuri 22% byari byazamutseho muri Nzeri 2026.

Iyi mibare igaragaza ko abaturage bo mu cyaro bahuye n’izamuka ry’ibiciro rikabije kurusha iryagaragaye mu mijyi, mu gihe ibiribwa bikomeje kugira uruhare runini mu gutuma imibereho ihenze.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − three =