Ikawa y’u Rwanda yegukanye ibihembo bitandatu mu irushanwa rya 2026 ASEAN Coffee Excellence Awards (ACEA), ryitabiriwe n’abakora ikawa baturutse mu Bihugu bitandukanye ku Isi, aho ubwoko butatu bw’iyi kawa bwabonye igihembo gihanitse kizwi nka Platinum gihabwa ikawa iba yagize amanota ari hejuru ya 90%.
Mu bwoko 10 bw’ikawa u Rwanda rwatanze muri iri rushanwa, esheshatu ni zo zahawe ibihembo, zirimo eshatu zahawe igihembo cyo ku rwego rwo hejuru cya Platinum n’izindi eshatu zegukanye Gold.
Ibihembo bya Platinum bihabwa ikawa yabonye amanota ari hejuru cyangwa angana na 90%, mu gihe Gold ihabwa iyabonye hagati ya 80% na 89%.
Ibi byongeye gushimangira izina ry’u Rwanda nk’Igihugu gifiye ikawa y’ubwiza buhanitse, cyane cyane ikawa yihariye izwi nka Specialty Coffee, ikenerwa cyane ku masoko mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Claude Bizimana, yavuze ko ibi bihembo ari ikimenyetso cy’umuhate w’abakora mu rwego rw’ikawa mu Rwanda no kwita ku bwiza bwayo.
Yagize ati “Kuba ikawa y’u Rwanda yahawe ibihembo ku rwego mpuzamahanga nka ASEAN Coffee Excellence Awards bigaragaza ubuziranenge bwayo n’ubushobozi ifite. Bigaragaza ubwitange bw’abahinzi bacu, amakoperative, abayitunganya n’abayohereza mu mahanga, bigaragaza ko dukwiye gukomeza kunoza ubuziranenge.”
Ibihembo u Rwanda rwegukanye muri iri rushanwa bigaragaza intambwe rumaze gutera mu kongera agaciro k’ikawa yarwo, kuva ku bahinzi bayihinga kugeza ku bayitunganya n’abayigeza ku masoko yo mu mahanga.
Ibi bihembo kandi bije nyuma yuko mu minsi mike ishize ikilo cy’ikawa y’u Rwanda kigurishijwe ibihumbi 670 Frw muri cyamunara mpuzamahanga cyabaye ku wa 21 Ukwakira 2026, kikaba ari cyo giciro cyo hejuru cyari kigezeho mu mateka y’iyo cyamunara.
Ikawa ni kimwe mu bihingwa by’ingenzi byinjiriza u Rwanda amadovize, ndetse igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu kongera umusaruro, kunoza uburyo bwo kuyitunganya no guhangana ku masoko yifuza ikawa y’ubuziranenge bwo hejuru.

RADIOTV10