Monday, November 16, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umunyeshuri wakopeye ikizamini akoresheje amadarubindi ya AI yatumye hafatwa ingamba

Umunyeshuri wakopeye ikizamini akoresheje amadarubindi ya AI yatumye hafatwa ingamba

Koreya y’Epfo yatangaje ko izajya igenzura amadarubindi yose abanyeshuri bazaba bambaye mu gihe bakora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye, kibinjiza muri kaminuza, nyuma y’uko uwabonye amanota menshi mu kindi kizamini gikomeye muri iki gihugu yemeye ko yakoresheje ubwenge buhangano (AI) kugira ngo abashe gukopera.

Ibi byatumye abantu batangira gushidikanya ku mikorere y’ibizamini byo muri iki Gihugu bizwiho kugira amabwiriza akomeye.

Iki kibazo cyatumye Minisitiri w’Intebe wa Koreya y’Epfo, Han Sung-sook, ahamagaza inama n’abayobozi kuri uyu wa Mbere, ategeka Minisiteri y’Uburezi kureba ko abanyeshuri bose basabwa gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite ubwenge buhangano mbere yo gutangira ibizamini.

Minisitiri w’Uburezi, Choi Kyo-jin, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko hazajya hakorwa “igenzura ryimbitse ry’amadarubindi yose muri buri cyumba cy’ikizamini, hagamijwe gutuma ikizamini gikorerwa mu mucyo no mu mutekano.”

Yavuze ko amadarubindi akoresha ikoranabuhanga rya AI yashyizwe ku rutonde rw’ibikoresho bibujijwe kwinjizwa mu byumba by’ibizamini, anongeraho ko umuntu ukoresheje ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gukopera ashobora guhanwa, ndetse bikaba byanageza ku bihano by’inshinjabyaha.

Kuri uyu wa Kane, biteganyijwe ko abanyeshuri bagera ku bihumbi 550 bazakora ikizamini kizwi nka College Scholastic Ability Test (CSAT), kimara amasaha umunani kandi gifatwa nk’igipimo gikomeye mu kugena amahirwe y’umuntu yo kuzagera ku ntsinzi no kugira imibereho myiza muri Koreya y’Epfo irangwa n’ipiganwa rikomeye.

Buri mwaka, iki kizamini gituma ibikorwa byinshi muri iki gihugu bihagarara by’agateganyo. Mu gihe cy’igice cy’isaha abanyeshuri baba bakora igice cyo kumva no gusubiza ibibazo mu rurimi rw’amahanga, indege ntizemerewe guhaguruka cyangwa kugwa ku bibuga by’indege kugira ngo urusaku rutabangamira abakora ikizamini.

Izi mpinduka mu mabwiriza agenga ibizamini zatangajwe nyuma y’umunsi umwe gusa uwabonye amanota menshi mu kizamini cy’igihugu cy’abacungamutungo yemeye ko yakoresheje uburiganya, nyuma y’amezi yari amaze akurikiranwa kubera amanota menshi yari yabonye abantu bakekaga ko atari asanzwe.

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, uyu munyeshuri yemeye ko yakoresheje kamera ntoya, telefone na AI kugira ngo akopere. Yavuze ko yanemereye Polisi ya Seoul ko yakoze ubwo buriganya.

Yagize ati “Nakopeye mu kizamini cy’abacungamutungo b’imisoro. Nsabye imbabazi zivuye ku mutima abantu benshi nagiriye nabi.”

Uyu munyeshuri yanavuze ku kizamini cyo kwinjira muri kaminuza kigiye kuba, aburira abatekereza gukopera ko bashobora gufatwa.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + thirteen =