Wednesday, November 18, 2026
RW|EN
MU RWANDA

America yagaragaje icyo yishimira kiri gukorwa mu masezerano y’u Rwanda na DRC

America yagaragaje icyo yishimira kiri gukorwa mu masezerano y’u Rwanda na DRC

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko yishimira intambwe iri kugerwaho mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko ku birebana n’itahuka ry’impunzi z’Abanyarwanda, aho zigera ku 6 000 zimaze gutaha kuva uyu mwaka watangira.

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa  Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe I Afurika, Massad Boulos, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, asubiza Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Barham Salih, wari watangaje ko Abanyarwanda bagera ku 6 000 bamaze gutahuka kuva mu ntangiriro za 2026, yagaragaje ko yishimira iyi ntambwe iri guterwa.

Boulos yavuze ko gutahuka kw’izi mpunzi biri mu bikorwa bigaragaza intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC.

Yagize ati “Binyuze mu Masezerano ya Washington, DRC n’u Rwanda byiyemeje korohereza impunzi gutahuka mu mahoro.”

Yakomeje avuga ko gutahuka kw’impunzi ari kimwe mu bikorwa bifatika biri gukorwa mu rwego rw’amahoro, bikajyana n’ibindi byemezo byafashwe bigamije kunoza umutekano no guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Ibi ni kimwe mu bigize ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro mu buryo bufatika, bugamije guteza imbere umutekano n’iterambere rirambye mu karere.”

Ubu butumwa bwa Boulos bwakurikiye ubwa Barham Salih, wari wasangije abamukurikira kuri X amashusho agaragaza Abanyarwanda bishimira gutahuka nyuma y’imyaka bari bamaze mu buhungiro muri DRC.

Massad Boulos

Ku wa 13 Ugushyingo 2026, Salih yanditse ati “Aho mpuriye n’impunzi hirya no hino ku Isi, numva icyizere kimwe zose zihuriyeho: gutahuka mu Gihugu cyazo zitekanye kandi zihabwa agaciro.”

Yatangaje ko mu cyumweru cya kabiri cy’Ugushyingo cyonyine, Abanyarwanda bagera kuri 500 bari bamaze gutahuka, bituma umubare w’abagarutse mu Gihugu kuva mu ntangiriro za 2026 ugera hafi ku 6 000.

Salih yashimye kandi intambwe imaze guterwa kuva muri Kamena 2026, ubwo yagiraga uruhare mu biganiro byahuje u Rwanda na DRC hagamijwe korohereza impunzi gutahuka ku bushake kandi mu mahoro.

Muri ibyo bikorwa harimo inama yo ku rwego rwo hejuru yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia ku wa 22 Kamena 2026, ihuza u Rwanda, DRC na UNHCR. Ibyo Bihugu n’iri Shami ry’Umuryango w’Abibumbye byemeranyije ku murongo ngenderwaho ugamije gucyura impunzi no kuzifasha gusubira mu buzima busanzwe mu myaka ya 2026 na 2027.

Icyo gihe, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda 2 347 bari bamaze gutahuka bavuye muri DRC kuva mu ntangiriro za 2026. Imibare iheruka yatangajwe igaragaza ko umubare w’abatahutse wakomeje kwiyongera mu mezi yakurikiyeho.

Mu nama yabereye i Addis Ababa, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiteguye kwakira Abanyarwanda batahuka no kubafasha kongera kwiyubaka mu miryango yabo.

Yagize ati “Impunzi zose z’Abanyarwanda ziri muri DRC zahawe ikaze mu Gihugu cyazo, kugira ngo zifatanye natwe gukomeza guteza imbere Igihugu cyacu no kugera ku iterambere rirambye.”

Umurongo ngenderwaho wemerejwe i Addis Ababa wanasobanuye uburyo u Rwanda, DRC na UNHCR bizakomeza gufatanya, cyane cyane mu guhuza ibikorwa byo gucyura impunzi no kuzifasha kongera kwinjira mu buzima bw’imiryango n’aho zituruka.

Amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe n’u Rwanda na DRC ku wa 27 Kamena 2025, akubiyemo ingingo zerekeye korohereza impunzi gutahuka mu Bihugu byazo ku bushake, mu mutekano no mu cyubahiro.

Ibihugu byombi byongeye gushimangira ibyo byiyemeje ubwo hasinywaga Amasezerano ya Washington agamije Amahoro n’Iterambere ku wa 4 Ukuboza 2025.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =