Uwitonze Ruth ufite ubumuga bw’ingingo, ni umwe mu bakobwa baje kugerageza amahirwe mu ijonjora ry’abifuza kuzahagararira Intara y’Iburasirazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda, gusa ntiyagize amahirwe yo kuza mu bazayihagarararira.
Kuri iki cyumweru tariki 06 Gashyantare 2022, ijonjora ry’abazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda, ryari ryakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba ahari hiyandikishije abakobwa 98.
Mu bakobwa 78 bitabiriye iki gikorwa, hatoranyijwemo 76 banyuze imbere y’akanama Nkemurampaka bavuga imishinga yabo.
Muri aba, harimo Uwitonze Ruth wari ufite nimero 63 wanyuze imbere y’akanama nkemurampaka akavuga ibyo yifuza kuzakora mu gihe yazaba agize amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022.
Uwitonze Ruth yavuze ko yifuza kuzafasha abana bafite ubumuga bakomeje guhura n’imbogamizi mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yavuze ko mu gihe yaba abaye Miss Rwanda yakoresha uru rubuga akorera ubuvugizi aba bana bafite ubumuga kuko hari amahirwe badahabwa kandi ko nk’umuntu ufite ubumuga abizi neza.
Yavuze ko kandi yazakangurira abafite ubumuga kwitinyuka, ubundi bakabyaza umusaruro amahirwe bahawe kugira ngo na bo babashe kwisanga mu muryango mugari.
Gusa Uwitonze Ruth ntiyaje mu bakobwa 14 bakomeje mu cyiciro cyo kuzahagararira Intara y’Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2022.
Mu ijonjora ryo mu Ntara y’Amajyepfo, nab wo hajemo umukobwa ufite ubumuga; ari we Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, we wanagize amahirwe yo gukomeza.
RADIOTV10