Wednesday, November 25, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Amakuru yamenyekanye ku murwanyi w’umucancuro wagaragaye yafashwe na FRN nyuma yo guhanura indege y’intambara ya FARDC

Amakuru yamenyekanye ku murwanyi w’umucancuro wagaragaye yafashwe na FRN nyuma yo guhanura indege y’intambara ya FARDC

Umurwanyi wafashwe n’umutwe wa FRN nyuma yo guhanura indege mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamenyekanye nka Alexander Villette, Umunyafurika y’Epfo w’imyaka 33 wahoze ari umupilote w’indege z’ubucuruzi n’umwarimu wigisha gutwara indege.

Villette yafashwe ku Cyumweru, tariki 22 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko indege yo mu bwoko bwa Cessna 208 yari arimo irashwe n’abarwanyi ba FRN. Ni we wenyine warokotse mu bantu bane bari muri iyo ndege.

FRN ivuga ko iyo ndege yari igiye kugaba ibitero mu bice bituwe byo mu misozi ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Oscar Balinda, Umuvugizi wungirije wa FRN, yavuze ko Villette yakomeretse ariko ko ari kwitabwaho kugira ngo yongere kumererwa neza.

Yagize ati “Uyu mupilot w’umucancuro ukomoka muri Afurika y’Epfo ni we wenyine warokotse. Turimo kumwitaho kugira ngo agarure ubuzima, ariko igitangaje ni uko ibitaro byonyine byari kumurokora ari byo Minembwe, ari na byo yari yarateye ibisasu.”

Villette yahoze akora mu bijyanye no gutwara indege muri Afurika y’Epfo, aho yakoranye n’ibigo birimo Morningstar Flight Academy na WestAir Aviation.

Mu 2024, WestAir Aviation yamwirukanye nyuma y’uko agaragayeho amagambo arimo ivangura ry’amoko yari yandikiye mugenzi we, Tumi Katisi, amushinja guhabwa amahirwe yo gutwara indege kubera uruhu rwe.

Amakuru yashyizwe ahagaragara na Conspiracy Tracker Great Lakes avuga ko Villette yari afitanye isano na Contractor Airways (PTY) Limited, ikigo kivugwaho gutanga serivisi z’indege mu bikorwa bya gisirikare bya Leta ya DRC.

Icyo kigo kivugwaho gukoresha indege zo mu bwoko bwa Cessna Caravan mu butasi bwo mu kirere no mu bitero by’indege, gifasha ingabo za Leta ya DRC (FARDC) mu ntambara zihanganyemo na FRN.

Balinda yavuze ko Villette ari umucancuro utari usanzwe atuye mu bice byagabweho ibitero, anenga ibikorwa byangije igice cy’ibitaro bya Minembwe bivurirwamo abaturage nibura ibihumbi 80.

Ifatwa rye ryongeye guteza impaka ku ruhare rw’abanyamahanga bakora akazi ka gisirikare k’ubucancuro mu ntambara ikomeje mu burasirazuba bwa DRC.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =