Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umusore w’ibigango n’umunyamideli Keza bamaze iminsi bagaragaza ko bimariranyemo ngo urukundo rwabo rwararangiye

radiotv10by radiotv10
07/02/2022
in IMYIDAGADURO
0
Umusore w’ibigango n’umunyamideli Keza bamaze iminsi bagaragaza ko bimariranyemo ngo urukundo rwabo rwararangiye
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’ibigango Izere Laurien uzwi nka The Trainer umaze iminsi ari mu rukundo n’umunyamideri akaba n’umukinnyikazi wa Film witwa Keza, yatangaje ko urukundo rwabo rwarangiye.

Bombi bari bamaze igihe bagaragaza urukundo rw’injyanamuntu bari barimo aho batahwemaga gushyira amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga zabo bari mu bihe byiza.

Aba bombi kandi bari bamaze igihe bakina udukino tumeze nka Film tugaragaza umunyenga w’urukundo bari barimo, gusa kugeza ubu nta kintu na kimwe bahuriyeho kiri ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Uyu musore witwa Laurien Izere uzwi nka The Trainer usanzwe akora akazi ko gutoza abantu imyitozo ngororamubiri, yabihishuye ku mbuga nkoranyambaga ze ko ibye na Keza byarangiye.

Ntibahwemaga kugaragaza ko urukundo rwabo ruryoshye

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, The Trainer yabanje kugira ati “Mbega kubaho wigenga, nkeneye kubanza kumva ubu buzima.”

Uyu musore kandi yanashyize indirimbo yitwa Forget ya Kenny Sol igaruka ku musore uhishura ko umukunzi we amuca inyuma ubundi agahitamo koi bye birangirira aho.

Uyu musore utasibaga kwerekana urukundo akundana n’uyu mukobwa Keza, ni kenshi yagiye ashyira amfoto n’amashusho kuri Instagram ye bari kurya ubuzima mu bice binyuranye bigaragaza ko urukundo rwabo ari pata na rugi.

The Trainer kandi yari aherutse gutangaza ko afitiye imishinga ikomeye uyu wari umukunzi we Keza, ndetse ko nta myaka ibiri izashira batarabana nk’umugore n’umugabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 13 =

Previous Post

Hashobora kuza n’ibindi-Rutangarwamaboko ngo indagu zamweretse ko hagati y’u Rwanda na Uganda hakirimo urwijiji

Next Post

Huye: Bamucukuriye imva banagura isanduku, bagiye gufata umurambo mu bitaro basanga ari kwinywera igikoma

Related Posts

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, biravugwa ko yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Bamucukuriye imva banagura isanduku, bagiye gufata umurambo mu bitaro basanga ari kwinywera igikoma

Huye: Bamucukuriye imva banagura isanduku, bagiye gufata umurambo mu bitaro basanga ari kwinywera igikoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.