Monday, September 9, 2024

Umusore w’ibigango n’umunyamideli Keza bamaze iminsi bagaragaza ko bimariranyemo ngo urukundo rwabo rwararangiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore w’ibigango Izere Laurien uzwi nka The Trainer umaze iminsi ari mu rukundo n’umunyamideri akaba n’umukinnyikazi wa Film witwa Keza, yatangaje ko urukundo rwabo rwarangiye.

Bombi bari bamaze igihe bagaragaza urukundo rw’injyanamuntu bari barimo aho batahwemaga gushyira amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga zabo bari mu bihe byiza.

Aba bombi kandi bari bamaze igihe bakina udukino tumeze nka Film tugaragaza umunyenga w’urukundo bari barimo, gusa kugeza ubu nta kintu na kimwe bahuriyeho kiri ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Uyu musore witwa Laurien Izere uzwi nka The Trainer usanzwe akora akazi ko gutoza abantu imyitozo ngororamubiri, yabihishuye ku mbuga nkoranyambaga ze ko ibye na Keza byarangiye.

Ntibahwemaga kugaragaza ko urukundo rwabo ruryoshye

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, The Trainer yabanje kugira ati “Mbega kubaho wigenga, nkeneye kubanza kumva ubu buzima.”

Uyu musore kandi yanashyize indirimbo yitwa Forget ya Kenny Sol igaruka ku musore uhishura ko umukunzi we amuca inyuma ubundi agahitamo koi bye birangirira aho.

Uyu musore utasibaga kwerekana urukundo akundana n’uyu mukobwa Keza, ni kenshi yagiye ashyira amfoto n’amashusho kuri Instagram ye bari kurya ubuzima mu bice binyuranye bigaragaza ko urukundo rwabo ari pata na rugi.

The Trainer kandi yari aherutse gutangaza ko afitiye imishinga ikomeye uyu wari umukunzi we Keza, ndetse ko nta myaka ibiri izashira batarabana nk’umugore n’umugabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts