Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Niger yanenzwe kwirukana ba Banyarwanda 8, hafatwa icyemezo cyo kubasubiza muri Tanzania

radiotv10by radiotv10
08/02/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Niger yanenzwe kwirukana ba Banyarwanda 8, hafatwa icyemezo cyo kubasubiza muri Tanzania
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyarwanda umunani (8) barimo abari bararangije ibihano ku cyaha cya Jenoside, bakoherezwa muri Niger ariko iki Gihugu kikaza kubirukana, bafatiwe icyemezo cyo gusubizwa i Arusha, gusa iki Gihugu cyanengewe gufata kiriya cyemezo kitabyumvikanyeho n’urwego rwari rwaboherejeyo.

Aba banyarwanda umunani, barimo abari bararangije ibihano bakatiwe n’urwahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ndetse n’abo rwagize abere.

Bari boherejwe muri Niger ku bwumvikane bw’iki Gihugu n’Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza z’uru rukiko.

Aba Banyarwanda ni; Protais Zigiranyirazo, Anatole Nsengiyumva, Innocent Sagahutu, Francois-Xavier Nzuwonemeye, Prosper Mugiraneza, Alphonse Nteziryayo, Andre Ntagerura na Tharcisse Muvunyi.

Barimo  babiri bari Abaminisitiri, abandi bari abasirikare bakuru, hamwe na muramu w’uwari perezida Juvénal Habyarimana.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021 mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro, leta ya Niger yemeye kwakira abo bagabo, gusa hashize igihe gito ihita isohora inyandiko ibategeka kuva ku butaka bwayo mu minsi irindwi “ku mpamvu za diplomasi”.

Mu Nteko y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano yabereye i New York, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri UN, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikeneye ibisobanuro ku iyoherezwa ry’aba Banyarwanda bari bajyanywe muri Niger bitamenyeshejwe Igihugu cyabo.

Umucamanza w’uru rwego, Joseph Chiondo Masanche yanenze Niger kuba yarafashe kiriya cyemezo cyo kubirukana itabanje kubyumvikanaho n’uru rwego kandi bari boherejweyo habanje kuba ubwumvikane

Umucamanza Chiondo Masanche yavuze ko Niger yari yakoze igikorwa kiza ariko ko ibyo yakoze ubu ari uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Icyemezo cy’umucamanza, kigira kiti “ku bw’ibyo ntegetse umukuru (w’urwo rwego) guhita afatanga ingingo zose za ngombwa agategura ibikwiye kugira ngo abo bantu bagarurwe ku ishami rya Arusha by’agateganyo kugeza boherejwe mu kindi gihugu.”

Guverinoma y’u Rwanda yo ntiyigeze inenga kuba bariya Banyarwanda baroherejwe muri Niger ahubwo yanenze uburyo byakozwe itabimenyeshejwe nk’Igihugu gikomokamo aba Banyarwanda.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda aherutse kuvuga ko andi makuru yose ajyanye n’aba Banyarwanda yamenyeshwaga u Rwanda ariko ko iyoherezwa ryabo ritigeze rimenyekana.

Alain Mukuralinda yavuze ko aba Banyarwanda kimwe n’abandi bose bafite uburenganzira bwo kuba aho bashaka ndetse ko mu gihe baba banabishaka baza gutura mu Rwanda kuko ari Igihugu cyabo kandi ko amarembo yacyo afunguye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 5 =

Previous Post

Indirimbo ivugira ingaragu: “Buri wese ansaba gukora ubukwe”-King James, “sinjye wanze kubyara”-Safi

Next Post

Herman wari wasimbuye Sankara yavuze ukwiye kwishyura indishyi abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN

Related Posts

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

by radiotv10
26/07/2025
0

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu...

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

“Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe…” Ni bumwe mu butumwa Perezida Paul Kagame yavugiye i Kayonza ubwo yari mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Herman wari wasimbuye Sankara yavuze ukwiye kwishyura indishyi abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN

Herman wari wasimbuye Sankara yavuze ukwiye kwishyura indishyi abagizweho ingaruka n'ibitero bya FLN

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.