Niger yanenzwe kwirukana ba Banyarwanda 8, hafatwa icyemezo cyo kubasubiza muri Tanzania

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyarwanda umunani (8) barimo abari bararangije ibihano ku cyaha cya Jenoside, bakoherezwa muri Niger ariko iki Gihugu kikaza kubirukana, bafatiwe icyemezo cyo gusubizwa i Arusha, gusa iki Gihugu cyanengewe gufata kiriya cyemezo kitabyumvikanyeho n’urwego rwari rwaboherejeyo.

Aba banyarwanda umunani, barimo abari bararangije ibihano bakatiwe n’urwahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ndetse n’abo rwagize abere.

Izindi Nkuru

Bari boherejwe muri Niger ku bwumvikane bw’iki Gihugu n’Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza z’uru rukiko.

Aba Banyarwanda ni; Protais Zigiranyirazo, Anatole Nsengiyumva, Innocent Sagahutu, Francois-Xavier Nzuwonemeye, Prosper Mugiraneza, Alphonse Nteziryayo, Andre Ntagerura na Tharcisse Muvunyi.

Barimo  babiri bari Abaminisitiri, abandi bari abasirikare bakuru, hamwe na muramu w’uwari perezida Juvénal Habyarimana.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021 mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro, leta ya Niger yemeye kwakira abo bagabo, gusa hashize igihe gito ihita isohora inyandiko ibategeka kuva ku butaka bwayo mu minsi irindwi “ku mpamvu za diplomasi”.

Mu Nteko y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano yabereye i New York, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri UN, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikeneye ibisobanuro ku iyoherezwa ry’aba Banyarwanda bari bajyanywe muri Niger bitamenyeshejwe Igihugu cyabo.

Umucamanza w’uru rwego, Joseph Chiondo Masanche yanenze Niger kuba yarafashe kiriya cyemezo cyo kubirukana itabanje kubyumvikanaho n’uru rwego kandi bari boherejweyo habanje kuba ubwumvikane

Umucamanza Chiondo Masanche yavuze ko Niger yari yakoze igikorwa kiza ariko ko ibyo yakoze ubu ari uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Icyemezo cy’umucamanza, kigira kiti “ku bw’ibyo ntegetse umukuru (w’urwo rwego) guhita afatanga ingingo zose za ngombwa agategura ibikwiye kugira ngo abo bantu bagarurwe ku ishami rya Arusha by’agateganyo kugeza boherejwe mu kindi gihugu.”

Guverinoma y’u Rwanda yo ntiyigeze inenga kuba bariya Banyarwanda baroherejwe muri Niger ahubwo yanenze uburyo byakozwe itabimenyeshejwe nk’Igihugu gikomokamo aba Banyarwanda.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda aherutse kuvuga ko andi makuru yose ajyanye n’aba Banyarwanda yamenyeshwaga u Rwanda ariko ko iyoherezwa ryabo ritigeze rimenyekana.

Alain Mukuralinda yavuze ko aba Banyarwanda kimwe n’abandi bose bafite uburenganzira bwo kuba aho bashaka ndetse ko mu gihe baba banabishaka baza gutura mu Rwanda kuko ari Igihugu cyabo kandi ko amarembo yacyo afunguye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru