Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA POLITIKI

Nubwo watata wakohereza abana n’abakecuru?- P.Kagame avuga ku byo Uganda yashinjaga u Rwanda

radiotv10by radiotv10
08/02/2022
in POLITIKI
0
Nubwo watata wakohereza abana n’abakecuru?- P.Kagame avuga ku byo Uganda yashinjaga u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagarutse ku birego Uganda yakunze gushinja u Rwanda ko rwoherezayo Abanyarwanda gutata ari na byo iki Gihugu cyashingiragaho kibafata kikabafunga, avuga ko ibi birego bidafite ishingiro kuko nubwo u Rwanda rwatata rutabikoresha abantu bose nk’abana n’abakecuru.

Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yagarukaga ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko biri kugenda bikemuka nyuma y’aho Perezida Museveni yohereje intumwa yihariye ari we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu we.

Perezida Kagame yatangaje ibi nyuma y’icyumweru kimwe umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye ugafungurwa, avuga ko iki gikorwa kiri mu bimaze kugerwaho mu kuzahura umubano w’Ibihugu byombi.

Yagarutse ku byatumye uyu mupaka ufungwa birimo kuba Abanyarwanda benshi bari bakomeje kugirirwa nabi muri Uganda.

Ati “Abanyarwanda muri Uganda barahigwaga nk’uhiga inyamaswa, hakabaho ikintu kitwa ko Abanyarwanda bajyayo gutata ngo ni intasi. Ubundi ibyo byo gutata hari icyo mbiziho gito ariko gutata ukohereza Abanyarwanda bose abantu Magana igihumbi gutata, ukohereza n’abana n’abakecuru, ikiguzi cyabyo ntabwo nzi ko cyaba kingana n’ibyo waba ushaka utata. Waba uri umuginga ukabije.”

Perezida Kagame avuga ko ikibabaje ari uko Abanyarwanda bahigwaga muri Uganda ari n’Abaturage basanzwe batanafitanye ikibazo n’u Rwanda ariko “uwaba afitanye ikibazo n’u Rwanda we ntabwo bamufataga, we ntabwo yari intasi.”

Avuga ko akurikije bimwe azi mu bijyanye n’ubutasi, we aramutse yohereje Abanyarwanda gutata muri Uganda, yajyanayo abakunda kuvuga nabi u Rwanda aho kujyanayo abadafitanye ikibazo na kimwe n’u Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko bagaragarije Uganda ko kuba iki Gihugu cyabana neza n’u Rwanda bifite inyungu kurusha kuba bashyigikira abaruhungabanya kuko na bo ubwabo ntacyo bazageraho.

Ati “Abo bose mujya mwumva baba ari abari hano baba ari abari hanze, niba bumvaga na bo nabibabwiye kenshi, nta kintu na kimwe bashobora kugera, icyo bageraho ni iminsi yabo gusa bagenda begera.”

Perezida Kagame avuga ko ibi babyumvikanyeho na Uganda, ikemera guhagarika ibi bikorwa byo gushyigikira abahungabanya u Rwanda ari na byo byatumye Umupaka wa Gatuna ufungurwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Mu bihe biri imbere Abanyarwanda n’Abarundi barongera babane uko byari bisanzwe- Perezida Kagame

Next Post

Mu gihe cya vuba hazatangazwa ibyavuye mu iperereza ku ibura ry’Umusizi Bahati

Related Posts

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Eng.-The Basis of Rwanda’s optimism in the new Peace Deal with Congo and how it differs from previous ones

Eng.-The Basis of Rwanda’s optimism in the new Peace Deal with Congo and how it differs from previous ones

by radiotv10
30/06/2025
0

The Government of Rwanda says it is optimistic about the new peace agreement recently signed with the Democratic Republic of...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

by radiotv10
27/06/2025
0

After a diplomatic dispute flared up between Belgium and Rwanda, Rwandans who want to visit Sweden can no longer apply...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu gihe cya vuba hazatangazwa ibyavuye mu iperereza ku ibura ry’Umusizi Bahati

Mu gihe cya vuba hazatangazwa ibyavuye mu iperereza ku ibura ry’Umusizi Bahati

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.