‘Ibereryabigogwe’ twakiriye muri Studio zacu yasuye Ingoro Ndangamateka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ngabo Karegeya uri mu bakoresha Twitter cyane mu Rwanda, ukoresha izina ry’Ibere rya Bigogwe, yakiriwe n’Inteko y’Umuco atemberezwa ibikorwa ndangamateka birimo Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

Ngabo Karegeya alias Ibere rya Bigogwe aherutse kwakirwa muri Studio za Radio 10 aho yagarutse ku byo kuba akomeje gufasha agace k’iwabo kumenyekana.

Izindi Nkuru

Ibere rya Bigogwe wabanje kwamamara ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter kubera gukunda gutanga ibitekerezo, ubu amaze no kumenyekana mu bikorwa by’ubukerarugendo bwo gusura Inka mu Bigogwe n’inzuri zaho ndetse no kwerekwa ibikorwa byerekeye ubworozi bw’Inka nko gukama.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 09 Gashyantare kandi yasobanuye uburyo yatangije ubukangurambaga bwo kumenyekanisha aka gace ka Bigogwe.

Nyuma yo kwakirwa muri Radio 10, uyu musore ukiri muto, yanakiriwe n’Inteko y’Umuco anatemberezwa mu ngoro ntangamateka n’umuco kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Inteko y’Umuco yatangaje ko yakiriye uyu musore washakaga gusobanukirwa byimbitse amateka n’umuco by’u Rwanda.”

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto, Inteko y’Umuco yakomeje igira iti “Aha yari arimo gutambagira Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ndetse n’Ingoro y’amateka yitiriwe Kandt.”

Aya mafoto agaragaza Karegeya Ngabo ari gusura ibikorwa bigaragaza amwe mu mateka y’u Rwanda, ari no kuyasobanurirwa.

Yasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

Yasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru