Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Imbwa y’umukozi w’Imana imereye nabi abaturage ibarya

radiotv10by radiotv10
22/02/2022
in MU RWANDA
0
Muhanga: Imbwa y’umukozi w’Imana imereye nabi abaturage ibarya
Share on FacebookShare on Twitter

Imbwa y’umukozi w’Imana witwa Apotre Constantin Niyomwungere imaze iminsi irya bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, none abahatuye basabye ubuyobozi bwo hejuru kugira icyo bukora kuko ubwo hasi bwatinye uyu Apotre.

Imbwa y’uyu Apotre Constantin Niyomwungere, yongeye kurya umuntu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022.

Umuturage witwa Baribeshya Jean Claude wariwe n’iyi mbwa ubwo yanyuraga ku rugo rwa Apotre Constantin Niyomwungere, yabwiye The Source Post dukesha aya makuru, ko iyi mbwa yamuriye ku kaguru.

Yagize ati“Nayikijijwe n’abantu bari bahaciye.”

Uyu muturage avuga ko uyu mukozi w’Imana yari yamwizeje kujya kumuvuza ariko ko yamurangaranye kuko byageze nka saa sita z’undi munsi wakurikiye uwo yarumiweho n’imbwa, atamujyana kwa muganda.

Hari kandi abandi abaturage batabaza kubera iyi mbwa, aho umugore wo muri aka Kagari ufite umwana wariwe n’iyi mbwa mu ntangiro z’uku kwezi, avuga ko iki kibazo yakigejeje ku mukuru w’Umudugudu akamubwira amagambo yo kumubyina ku mubyimba.

Yagize ati “Nakigejeje kuri Mudugudu, arambwira ati ‘nyine nawe menya ko ari iya Constantin’, ati ‘ menya iryo zina’.”

Uyu muturage akomeza agira ati “Umenya n’ubuyobozi bumutinya, none se ko uwo ubwiye ikibazo cy’iyo mbwa akubwira ko ntacyo yagikoraho, twebwe rubanda twagira gute?”

Uyu mubyeyi avuga ko umuyobozi w’Isibo ari we wamufashije akamuhuza  na Apotre  Niyomwungere amuha amafaranga ibihumbi 5 Frw yo kuvuza umwana we.

Undi witwa Nsengimana Jean Damascene na we avuga ko yariwe n’iyi mbwa ya Apotre Niyomwungere na we akamuha 5 000 Frw.

Kayitare Jaqueline uyobota Akarere ka Muhanga, yahakanye amakuru avugwa n’aba baturage ko abayobozi batinye uyu mukozi w’Imana.

Mu butumwa bugufi yagize ati “Inzego z’ibanze ntizatinya umuturage uwo ari we wese kuko nta muntu uba hejuru y’amategeko, abaturage bafite uburenganzira bwo gutanga ikirego, uwo muntu agakurikiranwa.”

Ivomo: The Source Post

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 20 =

Previous Post

Miss Igisabo yerekanye ko urukundo rwe n’umusore yihebeye rugeze aharyoshye

Next Post

Perezida Kagame, Erdogan na Macky Sall bateye umupira bafungura stade y’amateka

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

by radiotv10
22/12/2025
0

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) is pleased to announce the launch of a Child Online Protection tool designed to help...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame, Erdogan na Macky Sall bateye umupira bafungura stade y’amateka

Perezida Kagame, Erdogan na Macky Sall bateye umupira bafungura stade y’amateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.