• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mugisha Samuel n’Umufaransa wari mu bahabwa amahirwe bavuye muri TdRwanda2022

radiotv10by radiotv10
25/02/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Mugisha Samuel n’Umufaransa wari mu bahabwa amahirwe bavuye muri TdRwanda2022
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda Mugisha Samuel wakiniraga ikipe ya Protouch yo muri Afurika y’Epfo n’Umufaransa Axel Laurance wari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2022, bavuye mu irushanwa ritarangiye.

Mugisa Samuel witwaye neza mu gace k’ejo kavaga Muhanga kerecyeza Musanze aho yanafashije mugenzi we wo muri Protouch Kent Main kukegukana, yavuye muri iri rushanwa kubera uburwayi.

Mugisha Samuel wavuye muri iri rushanwa kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare, yababajwe no kuva muri iri rushanwa kubera Malaria.

Yagize ati “Ntabwo bishimishije kuba nacikirije isiganwa byambabaje. Gusa na none umuntu agomba kubyakira kuko ntabwo umuntu aba yiteguye kurwara.”

Mugisha Samuel yavuye mu irushanwa mu gihe hari abandi bakinnyi bakomeye barivuyemo barimo Axel Laurance ukinira B&B Hotels KTM, wari no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Ubwo hari hamaze gukinwa uduce tune, ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022 ubwo hakinwaga agace ka kane ka Kigali-Gicumbi, Axel Laurance yari ayoboye urutonde rusange.

Undi mukinnyi wavuye mu irushanwa, ni Umubiligi Stockman Michiel ukinira Saris Rouvy Sauerland Team yavuyemo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 13 =

Previous Post

Russia&Ukraine: Afurika yabyinjiyemo isaba ko intambara ihagarara inibutsa u Burusiya kutavogera Ukraine

Next Post

Rubavu: Gitifu yafashwe yakira ruswa yahabwaga n’umuturage wari watungiye agatoki RIB

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Rubavu: Gitifu yafashwe yakira ruswa yahabwaga n’umuturage wari watungiye agatoki RIB

Rubavu: Gitifu yafashwe yakira ruswa yahabwaga n'umuturage wari watungiye agatoki RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.