Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

radiotv10by radiotv10
11/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri
Share on FacebookShare on Twitter

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari n’Ingengo y’Imari, bamagana kuba bamaze igihe badahabwa imishahara.

Aba banyamategeko, bavuga ko bamaze amezi ane badahembwa nyamara barashyizweho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku ya 28 Werurwe 2025.

Mu banyamategeko 2 500 bashyizwe mu nshingano, abo mu Mujyi wa Kinshasa bavuga ko ari bo bamenyeshejwe mu buryo bunyuze mu mucyo ariko kuva icyo gihe batarahembwa.

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025 ubwo bari mu myigaragambyo, aba bacamanza bagaragaje agahinda kabo barindiwe umutekano na Polisi, aho bari bitwaje ibyapa, amafirimbi na za Vuvuzela basaba kwishyurwa.

Umujyanama wa Minisitiri w’Ingengo y’Imari, yagiye ahaberaga iyi myigaragambyo, asaba abari bayitabiriye ko kuri uyu wa Gatanu hazagira bamwe muri bo bajyayo bakaganira kuri iki kibazo.

Bamwe muri abo banyamategeko bamugaragarije agahinda, aho bamubwiraga ko batumva ukuntu iteka ryashyizweho na Perezida wa Repubulika ritubahirizwa.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umunyamabanga Uhoraho w’Inama Nkuru y’Abacamanza, yasabye aba banyamategeko, kugaragaza ikibazo cyabo banyuze mu nzego ziteganywa n’amategeko z’ubutabera kugira ngo barenganurwe.

Yavuze kandi ko aba banyamategeko bagiye muri iyi myigaragambyo bagomba kuzabibazwa hakurikijwe amabwiriza ngengamyitwarire asanzwe abagenga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Next Post

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Related Posts

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

by radiotv10
22/11/2025
0

Igihugu cya Ukraine cyavuze ko kidashobora kubahiriza amasezerano yateywe na Leta Zunze Ubumwe za America agamije kurangiza intambara kiriya Gihugu...

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

by radiotv10
22/11/2025
0

Nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe za America zitangaje ko zitazitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize G20 bikize kurusha ibindi ku Isi,...

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

by radiotv10
20/11/2025
0

Abantu 19 baguye mu gitero gikomeye cyagabwe n’indege z’Abarusiya ku nyubako z’amacumbi y’abaturage mu mujyi wa Ternopil, mu burengerazuba bwa...

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

by radiotv10
19/11/2025
0

Ababyeyi b’abakobwa 25 bashimuswe bakuwe ku ishuri muri Nigeria, baracyari mu gihirahiro, bategereje amakuru ku buzima bw’abana babo nyuma y’igitero...

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

by radiotv10
19/11/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

22/11/2025
Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.