Abacururiza mu isoko ry’Umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko badafite ubwiherero buhagije ndetse na bucye buhari bwuzuye, mu gihe ubuyobozi buvuga ko butari buzi ikibazo, bukabizeza ko kizakemuka umwaka utaha.
Bamwe mu bacuruza ibicuruzwa bitandukanye mu isoko rya Kiramuruzi, bavuga ko kutagira ubwiherero bikomeje kubabangamira kuko iyo hari ushatse kugira uko yikiranura n’umubizi, bimugora.
Umwe yagize ati “Bwaruzuye, ntitigira aho twiherera, iyo tubikeneye tujya mu ngo z’abantu, hari n’igihe banatwirukana akakubwira ngo nutampa igihumbi ntuva hano.”
Aba bacuruzi bavuga ko n’ubwiherero bucye bwari buhari bwamaze kuzura, ku buryo bafite impungenge zo kuzugarizwa n’ibibazo by’umwanda.
Undi ati “Nta n’isuku zifite kandi kwishyura si ikibazo. Ushobora kuhakura indwara utazapfa ubonye uko wivuza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Yankurije Vestine yabwiye RADIOTV10 ko batari bazi iki kibazo cy’ubwiherero bwuzuye, gusa ngo bazubakirwa ubundu bwiza mu mwaka w’ingengo y’Imari utaha.
Ati “Ni bwo nkibyumva ko zaba zuzuye aka kanya, ariko n’izo ebyiri uvuga ni nkeya ugereranyije n’ubunini bw’isoko riri hariya. Si no gusana twarabigaragaje Akarere ni ko kagomba kubaka ubwiherero umwaka utaha.”
Mu masoko anyuranye yo mu Ntara y’Iburasirazuba, yagiye avugwamo ibibazo binyuranye by’imyubakire, arimo n’ayo zagiye zangirika, ku buryo mu gihe cy’imvura ziva amazi akuzura mu bicuruzwa.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10