Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bifashishije ibibazo by’abaturage bavuga ko bayobewe irengero ry’imigabane bafite muri Banki y’Abaturage (BPR), baboneyeho kubaza irengero ry’iyabo bari bafitemo mbere ya 2007.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022 ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaga ibisobanuro ku Nteko Ishinga Amategeko ku bijyanye n’ibibazo bivugwa muri Banki y’Abaturage.
Iyi banki imaze kujya mu biganza bya banki z’ubucuruzi ebyiri nyuma y’uko igiye muri Atlas Mara ubu ikaba iherutse kwihuza na KCB Bank.
Muri 2007 Banki y’Abaturage yavuye mu cyiciro cy’amakorative bituma uwari usanzwe afite konti muri iyi Banki mbere y’uyu mwaka ahita aba umunyamigabane.
Izi mpinduka zatumye aba banyamigabane ba Banki y’Abaturage batamenya irengero ry’imigabane yabo.
Abadepite bavuga ko mu ngendo bakoze bahuye n’abaturage babagezaho iki kibazo cy’imigabane bahoranye muri iyi Banki ariko bakaba batazi irengero ryayo.
Izi ntumwa za rubanda zavuze ko na zo zifite ubuhamya kuri iki kibazo kuko na bo bahoranye imigabane muri iyi Banki.
Aba Badepite bavuga ko habayeho isaranganya ry’inyungu ryagombaga kugera ku banyamuryango bose.
Umwe mu Badepite yagize ati “Nanjye ndi umunyamuryango reka ndeke kuvuga ku bandi, kugeza n’uyu munsi biragoye ko twamenya y’uko iyo nyungu yasaranganyijwe kuko uyu munsi nta muntu wamenya ngo ‘ndi umunyamuryango wa Banque Populaire mfitemo imigabane iyi n’iyi, umugabane ni amafaranga angana atya’.”
Undi Mudepite yavuze ko hari n’abahoze ari abanyamuryango/abanyamigabane bitabye Imana ariko abo basize bakaba bakurikirana imigabane yabo ariko ko kugeza uyu munsi batabona aho bahera.
Yagize ati “Hari abantu bashobora kubakurikiranira iyo migabane yabo ariko bakaba badashobora kubona n’iyo konti n’iyo nimero ya telefone. Nkanjye muzehe wanjye yabagamo afitemo n’amafaranga atari macye.”
Izi ntumwa za rubanza zivuga kandi ko aba banyamigabane ba Banki y’Abaturage, batazi inyungu bamaze kugira.
Ati “Turifuza kumenya igihe umunyamuryango azagira uburenganzira bwo gufata icyemezo ku migabane ye afite.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yamaze impungenge aba badepite, avuga ko ayo amafaranga ahari ariko ko nta nyungu yabariwe.
Ati “Umunyamuryango ku giti cye, amafaranga afitemo ni macye cyane, aba menshi uyashyize hamwe ariko ugiye ubarira ku muntu umwe umwe ni macye ku buryo ari hafi ya 0%.”
Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko abifuza imigabane yabo, bazavugana na Banki ubundi ikaba yagurwa n’abafitemo imigabane myinshi.
Goverinoma y’u Rwanda igaragaza ko banki y’abaturage ifite imari ingana na miliyari 71,3 Frw, bingana na 87% by’ayo mafaranga yinjiranye muri KCB.
Abanyamigabane bo bafitemo miliyari 10.1 Frw ingana na 12% by’imari-shingiro y’ikigo cyaguze iyi banki y’abaturage.
Banki y’Abaturage ivuga ko habarwa abanyamigabane barenga ibihumbi 290 mu gihe abamaze kumenyekana ari abantu ibihumbi 160.
Iyi Banki y’Abaturage yahawe umukoro wo kuba yabonye imyirondoro y’abo banyamigabane bitarenze mu kwezi k’Ukwakira 2022.
RADIOTV10
Muzakomeze mutubarize iyo bank ,kuko muzehe yarashaje ,ariko yari afitemo ,18 yose ariko ubu sinzi ngo twabarizahe ,kandi banki yarasenyewe muzindi inshuro nyinshi
twaherutse batubarura ntituzi aho twabaza mudukurikiranire