Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abadepite basobanuzaga irengero ry’imigabane y’abaturage muri BPR bitanzeho ingero ko babuze iyabo

radiotv10by radiotv10
01/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
2
Abadepite basobanuzaga irengero ry’imigabane y’abaturage muri BPR bitanzeho ingero ko babuze iyabo
Share on FacebookShare on Twitter

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bifashishije ibibazo by’abaturage bavuga ko bayobewe irengero ry’imigabane bafite muri Banki y’Abaturage (BPR), baboneyeho kubaza irengero ry’iyabo bari bafitemo mbere ya 2007.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022 ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaga ibisobanuro ku Nteko Ishinga Amategeko ku bijyanye n’ibibazo bivugwa muri Banki y’Abaturage.

Iyi banki imaze kujya mu biganza bya banki z’ubucuruzi ebyiri nyuma y’uko igiye muri Atlas Mara ubu ikaba iherutse kwihuza na KCB Bank.

Muri 2007 Banki y’Abaturage yavuye mu cyiciro cy’amakorative bituma uwari usanzwe afite konti muri iyi Banki mbere y’uyu mwaka ahita aba umunyamigabane.

Izi mpinduka zatumye aba banyamigabane ba Banki y’Abaturage batamenya irengero ry’imigabane yabo.

Abadepite bavuga ko mu ngendo bakoze bahuye n’abaturage babagezaho iki kibazo cy’imigabane bahoranye muri iyi Banki ariko bakaba batazi irengero ryayo.

Izi ntumwa za rubanda zavuze ko na zo zifite ubuhamya kuri iki kibazo kuko na bo bahoranye imigabane muri iyi Banki.

Aba Badepite bavuga ko habayeho isaranganya ry’inyungu ryagombaga kugera ku banyamuryango bose.

Umwe mu Badepite yagize ati “Nanjye ndi umunyamuryango reka ndeke kuvuga ku bandi, kugeza n’uyu munsi biragoye ko twamenya y’uko iyo nyungu yasaranganyijwe kuko uyu munsi nta muntu wamenya ngo ‘ndi umunyamuryango wa Banque Populaire mfitemo imigabane iyi n’iyi, umugabane ni amafaranga angana atya’.”

Undi Mudepite yavuze ko hari n’abahoze ari abanyamuryango/abanyamigabane bitabye Imana ariko abo basize bakaba bakurikirana imigabane yabo ariko ko kugeza uyu munsi batabona aho bahera.

Yagize ati “Hari abantu bashobora kubakurikiranira iyo migabane yabo ariko bakaba badashobora kubona n’iyo konti n’iyo nimero ya telefone. Nkanjye muzehe wanjye yabagamo afitemo n’amafaranga atari macye.”

Izi ntumwa za rubanza zivuga kandi ko aba banyamigabane ba Banki y’Abaturage, batazi inyungu bamaze kugira.

Ati “Turifuza kumenya igihe umunyamuryango azagira uburenganzira bwo gufata icyemezo ku migabane ye afite.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yamaze impungenge aba badepite, avuga ko ayo amafaranga ahari ariko ko nta nyungu yabariwe.

Ati “Umunyamuryango ku giti cye, amafaranga afitemo ni macye cyane, aba menshi uyashyize hamwe ariko ugiye ubarira ku muntu umwe umwe ni macye ku buryo ari hafi ya 0%.”

Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko abifuza imigabane yabo, bazavugana na Banki ubundi ikaba yagurwa n’abafitemo imigabane myinshi.

Goverinoma y’u Rwanda igaragaza ko banki y’abaturage ifite imari ingana na miliyari 71,3 Frw, bingana na 87% by’ayo mafaranga yinjiranye muri KCB.

Abanyamigabane bo bafitemo miliyari 10.1 Frw ingana na 12% by’imari-shingiro y’ikigo cyaguze iyi banki y’abaturage.

Banki y’Abaturage ivuga ko habarwa abanyamigabane barenga ibihumbi 290 mu gihe abamaze kumenyekana ari abantu ibihumbi 160.

Iyi Banki y’Abaturage yahawe umukoro wo kuba yabonye imyirondoro y’abo banyamigabane bitarenze mu kwezi k’Ukwakira 2022.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Joseph says:
    4 years ago

    Muzakomeze mutubarize iyo bank ,kuko muzehe yarashaje ,ariko yari afitemo ,18 yose ariko ubu sinzi ngo twabarizahe ,kandi banki yarasenyewe muzindi inshuro nyinshi

    Reply
  2. nizeeyimana bomba damascene says:
    4 years ago

    twaherutse batubarura ntituzi aho twabaza mudukurikiranire

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 14 =

Previous Post

Nyuma yo gutenguhwa kenshi n’abantu yagiye gutura mu ishyamba ry’inzitane ngo yibanire n’inyamaswa

Next Post

Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya

Gatsibo: Umusaza aravugwaho guhengera umwuzukuru we asinziriye akamusambanya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.