Wednesday, November 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abafana ba APR bakwiye kugira impungenge cyangwa bikomeze byitwe Pre-Season?

radiotv10by radiotv10
23/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abafana ba APR bakwiye kugira impungenge cyangwa bikomeze byitwe Pre-Season?
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR FC imaze gutsindwa imikino ibiri mu irushanwa yateguye ryiswe ‘Inkera y’Abahizi’, bituma abiganjemo abakunzi bayo batangira kugira impungenge ku mwaka utaha w’imikino.

Ikipe ya APR FC ijya gutegura iri rushanwa, byari mu rwego rwo kurushaho gukaza imyiteguro ku mwaka utaha w’imikino. Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 4 arimo na APR yariteguye.

Muri ayo makipe harimo Police FC, AS Kigali zo mu Rwanda ndetse na AZAM FC yo muri Tanzania.

Umukino wa mbere ikipe ya APR yakinnye na AS Kigali ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yawutsinzwe kuri Penaliti nyuma y’aho iminota 90 isanzwe amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

Umukino wa kabiri ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yakinnye kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama, na wo yawutsinzwe na Police FC ibitego 3-2.

 

Impungenge ku bafana?

Bamwe mu bafana b’ikipe ya APR FC ntibishimiye uyu musaruro wabonetse muri iyi mikino 2 kabone nubwo ari imikino yo kwitegura intangiriro z’umwaka w’imikino.

Gutsindwa na AS KIGALI yatangiye imyitozo nyuma y’iminsi 22 APR iyitangiye, AS Kigali yagabanyirijwe ingengo y’imari, AS Kigali yagize ibibazo by’imishahara umwaka ushize n’ubu bikaba bigihari byanagize ingaruka ku migurire y’Abakinnyi cyane ko nta mukinnyi waka recrutement bafashe, AS KIGALI yatijwe Abakinnyi ba APR itari igikeneye nka Dushimimana Olivier Muzungu na Tuyisenge Arsène, hari bamwe mu bakunzi ba APR batabashije kubyakira neza.

Nyuma yo gutsindwa na AS KIGALI, APR FC yongeye gutsindwa na Police FC ibitego 3-2 kandi irushwa, bituma ubu iyi kipe y’Ingabo  ari yo iri ku mwanya wa nyuma mu makipe ane ari gukina iri rushanwa ndetse bikaba bidashoboka ko yatwara iki gikombe kuko buri kipe isigaje umukino umwe kandi APR n’iyo yatsinda umukino isigaje, ntiyageza ku manota 6 ikipe ya AS KIGALI ifite.

As Kigali iherutse gutsinda APR kuri shampiyona

Hari ubwo Pre-Season iba mbi ariko saison ikaba nziza

Ahanini impungenge mu bafana ba APR FC ziraturuka ku kuba iyi kipe ari yo ishora amafaranga menshi ku isoko ry’Abakinnyi ndetse n’imishahara yabo ikaba iri hejuru.

APR FC uyu mwaka yaguze Abakinnyi 9 bashyabarimo Abanyarwanda 6 n’abanyamahanga 3. Ibi rero bituma Umufana yumva ko gutsinda bikwiye gutangirira muri pre-season  dore ko muri iri rushanwa, aba bakinnyi bose bahari kandi imimino bayigaragayemo.

Icyakora nubwo benshi mu bafana batishimiye umusaruro n’imikinire y’ikipe yabo muri iri rushanwa, Umutoza wa APR FC Abderrahim Taleb atanga ihumure ku bafana avuga ko nubwo intsinzi iryoha, ariko no gutsindwa hari ubwo biguha kwitekerezaho, amakosa wakoze akaba amasomo yo kwigiraho no gukosora ari na cyo gituma imikino nk’iyi ibaho.

Ikipe ya APR FC izakina umukino wa nyuma w’irushamwa ry’inkera y’abahizi ku cyumweru muri Stade Amahoro, nyuma izitegure kwerekeza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup byitezwe ko izatangira tariki ya 2 Nzeli uyu mwaka.

Usibye iyi mikino ibiri yikurikiranya APR FC itsinzwe muri iri rushanwa, mu yindi mikino ya gicuti yakinnye, APR yanganyije inshuro ebyiri na Gorilla, itsinda Power Dynamos yo muri Zambia 2-0, itsindwa na Police FC 2-1, itsinda Bugesera 2-0, itsinda Gasogi 4-1 ndetse inatsinda Intare 4-0.

Usibye amarushanwa y’imbere mu gihugu APR iri kwitegura kuzakina, iyi kipe izanahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League, aho mu mpera z’ukwezi mwa 9 bazakina na Pyramids yo muri Egypt, ikaba ari na yo ifite iki gikombe.

APR FC ni iya nyuma mu irushanwa yiteguriye

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

With the new Rwandan Digital ID, some services will be available within an hour instead of a month

Next Post

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kugerageza kuroga umugore we n’icyo bapfaga

Related Posts

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

by radiotv10
25/11/2025
0

Umukinnyi w’Umunya-Senegal, Idrissa Gana Gueye ukinira Everton yo mu Bwongereza waherewe ikarita itukura mu mukino wabahuje na Manchester United nyuma...

Icyo umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda Haruna avuga ku gutsindwa kw’amakipe akomeye arimo Rayon

Icyo umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda Haruna avuga ku gutsindwa kw’amakipe akomeye arimo Rayon

by radiotv10
25/11/2025
0

Haruna Niyonzima wakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko gutsindwa kw’amakipe akomeye mu Rwanda...

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

by radiotv10
21/11/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) ku nshuro ya mbere mu mateka yashyize hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu...

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

by radiotv10
20/11/2025
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, Amavubi yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku...

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

by radiotv10
20/11/2025
0

Ibihembo by'abahize abandi mu mupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF Awards 2025) byaranze n'ubwiganze bw’Abanya-Morocco bigukanyemo byinshi dore ko...

IZIHERUKA

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye
MU RWANDA

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

by radiotv10
25/11/2025
0

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

25/11/2025
Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

25/11/2025
Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

25/11/2025
Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

25/11/2025
Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

25/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kugerageza kuroga umugore we n’icyo bapfaga

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kugerageza kuroga umugore we n’icyo bapfaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.