Perezida Paul Kagame yavuze ko abagore bagira uruhare runini mu mibereho y’abantu mu ngeri zose, ndetse no ku bagabo, kuko ibyinshi bageraho bitashoboka hatabayemo ukuboko kw’abagore.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024 mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Perezida Kagame yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore uje usanga mu nzego Nkuru z’u Rwanda harimo n’abagore, kandi ko uruhare rwabo atari urwa vuba aha, kuko runagaragara mu mateka y’Igihugu.
Yagize ati “Duhereye iwacu ndetse tugahera gushaka kwibuka uruhare rw’umugore mu mateka y’iki Gihugu, ariko cyane cyane mu kubaka Igihugu cyacu aho cyagize amateka atari meza akagisenya, ariko mu kongera kucyubaka, umugore yagize uruhare runini cyane.”
Yakomeje agira ati “Ni na yo mpamvu twashoboye kongera gushyira Abanyarwanda hamwe, kongera kwiyubaka, uruhare runini rwagaragaye ku mugore w’Umunyarwanda. Ariko mbere yaho kubohora iki Gihugu, umugore yagize uruhare runini, no mu rugamba bari bahari.”
Yavuze ko abagore bafite impano idasanzwe, kuko uretse kurera abana “barera n’abagabo. Abagabo ubwo mutureba aha turirarira ariko udafite umugore umufasha ngo amwubake, biba ingorane. Ni na yo mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y’urugo.”
Yavuze kandi ko nubwo umugore ari nk’inkingi itagaragara cyane, ariko aba abazwa iby’abandi bose bari muri urwo rugo nubwo aba atagaragaye nk’abandi.
Ati “Nk’abajya bibaza cyangwa bashakisha ango ariko umugore kumuha uburenganzira bituruka he? Aho atumvikana ni he se? ubwo ikitumvikana ni iki?, ahubwo impamvu n’icyo dukwiye kuba tuvana mu nzira kugira ngo ibintu bigende neza, ni ukutitambika imbere y’umugore ngo umubuze amahoro cyangwa umubuze ibimugenewe ari byo uburenganzira nk’ubwa buri muntu wese.”
Yavuze ko guhohotera umugore bidakwiye kubaho na gato, kandi ko bidakwiye kwihanganirwa. Ati “Ariko kuvuga ngo ntabwo abantu bakwiye kubyihanganira, reka mbanze mpere no ku mugore ubwe, ntabwo akwiye kubyihanganira.”
Yavuze ko hari abagore bamwe bashobora kubyihanganira kubera amateka, bakakira ibyo bakorerwa n’abagabo babo bakabuka inabi batewe n’ibyo baba biriwemo, ariko ko bidakwiye.
Ati “Umugabo ukubita umugore, wagiye ugahimbira ku bandi bagabo bakagukubita se ahubwo. Aho se harimo bugabo ki? Ibyo ntibikwiriye kuba na busa mu bantu ubundi batabifite no mu muco nkatwe nk’Abanyarwanda, byaba bituruka he?”
Yavuze ko ari na yo mpamvu hagiyeho n’amateka yo kubihana, ariko ko ikibazo hari abagabo bagihohotera abagore ntibamenyekane.
Yavuze ko umugore n’umugabo bakwiye kubana mu bwubahane, bakubaka urugo rwabo ndetse no bakanubaka Igihugu cyabo.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uretse kuba umugore ari inkingi y’urugo, ari n’inkingi y’Iterambere ry’Igihugu, kandi ko na we nk’Umukuru w’Igihugu abona umusanzu w’abagore mu iterambere ryacyo.
Ati “Ibyo kandi ndabivuga nk’umuyobozi wanyu, njye nshobora kubibona umusanzu bitanga mu iterambere ry’Igihugu. Ndabibona iyo umugore yagize uruhare akamaro kabyo.”
Nanone kandi no mu mateka mabi y’u Rwanda, bigaragaza ko umugore atakoze ibibi nk’ibyakozwe n’abagabo. Ati “Abagize uruhare mu isenya ry’iki Gihugu, havuyemo gutsemba abantu, abagore ubundi ni bo benshi, ariko ni bo bagize uruhare ruto, harimo ababigiyemo, nabyo navuga ko bajijishijwe n’abagabo, cyangwa bumvaga ko gukora ibyo ari ukuba umugabo, ariko abagize uruhare runini ni abagabo.”
Yavuze ko ubu bushishozi bw’abagore, budakwiye guheezwa, aboneraho kongera kubasaba kujya mu nzego z’ubuyobozi za Leta zifata ibyemezo, kandi bakazijyamo bumva ko babifitite uburenganzira n’ubushobozi.
Kimwe no mu zindi nzego yaba iz’ubukungu, iz’ubucuruzi, na bwo abagore ntibakwiye guheezwa. Ati “Iyo umuheeje ntabwo uba ugiriye nabi umugore gusa waheeje, ubu unagiriye nabi Igihugu.”
No mu mutekano, abagore na bo bagomba kugaragaramo, ndetse ko abari muri uru rwego bitwara neza mu kubahiriza inshingano zabo.
Uburenganzira n’umutekano ntawe tugomba kubisaba
Perezida Paul Kagame yibukije abagore ko igihe cyose na bo bagomba guharanira uburenganzira bwabo, aboneraho kwibutsa Abanyarwanda ko uburenganzira bwabo muri rusange badakwiye gutegereza ko hari ububaha.
Ati “Ndetse byagera n’aho bigomba guhindukira ibindi, bikaba n’ibindi, ibi ndabivugira muri rusange, uburenganzira, umutekano by’u Rwanda ntitagomba kugira undi tubisaba, oya, urabiduha ku neza cyangwa ku byo ntavuze. Kuri icyo ibyo murabyumva.”
Yavuze ko umunsi nk’uyu ukwiye kwibutsa Abanyarwanda aho bavuye, aho bageze ndetse n’aho bifuza kugera, n’ibyabafasha kuhagera.
Yaboneyeho kubibutsa ko urwo rugendo rw’iterambere ari urugamba buri wese agomba kugiramo uruhare, kandi ko badakwiye kugira ubwoba bw’urwo rugamba.
RADIOTV10