Monday, September 9, 2024

BREAKING: Hatangajwe igihano cyakatiwe Kazungu wiyemereye ko yishe abantu barenga 10

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kazungu Denis wari ukurikiranyweho ibyaha birimo kwica abantu 14 biganjemo abakobwa akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye aho yabaga, yahamijwe ibyaha yaregwa, akatirwa gufungwa burundu.

Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, rwemeje ko ibyaha byose byaregwaga uyu musore bimuhama.

Umucamanza w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yavuze ko nyuma yo gusuzuma ibyatangajwe n’Ubushinjacyaha, ndetse n’ubuhamya bwatanzwe kuri Kazungu, Urukiko rusanga uregwa yarakoze ibyaha akurikiranyweho, bityo ko ahanishwa gufungwa burundu.

Ni igihano cyari cyasabwe n’Ubushinjacyaha mu rubanza rwabaye tariki 09 Gashyantare 2024, aho bwasobanuye imikorere y’ibyaha 10 bishinjwa Kazungu Denis, na we wabyiyemereye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu kwica abantu 14, Kazungu ari umugambi yabaga yaracuze kuko yabatahanaga iwe, nk’abagiye kwinezezanya, yabagezayo akabatera ubwoba akoresheje ibikoresho bitandukanye, ubundi akabica abanje kubambura ibyo babaga bafite byose.

Uregwa wakunze kwemera ibyaha ashinjwa, muri iri buranisha na bwo yongeye kubyemera, aho yagize ati “Mu byo bandeze byose, ntacyo nongeraho, byose narabikoze.”

Kazungu kandi yaboneyeho gusaba imbabazi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, by’umwihariko abo yiciye ababo, anasaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuzaca inkoni izamba rukamugabanyiriza igihano cy’igifungo cya burundu yari amaze gusabirwa n’Ubushinjacyaha.

Kazungu Denis yari akurikiranyweho kandi icyaha cyo gusambanya ku gahato abagore, kuko bamwe mu bo yicaga, yabanzaga kubasambanya ubundi akabona kubivugana akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye mu nzu y’aho yari acumbitse mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts