Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hatangajwe igihano cyakatiwe Kazungu wiyemereye ko yishe abantu barenga 10

radiotv10by radiotv10
08/03/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Menya impamvu yatumye hasubikwa ubugirakabiri urubanza rwa Kazungu utakandagiye ku Rukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Kazungu Denis wari ukurikiranyweho ibyaha birimo kwica abantu 14 biganjemo abakobwa akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye aho yabaga, yahamijwe ibyaha yaregwa, akatirwa gufungwa burundu.

Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, rwemeje ko ibyaha byose byaregwaga uyu musore bimuhama.

Umucamanza w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yavuze ko nyuma yo gusuzuma ibyatangajwe n’Ubushinjacyaha, ndetse n’ubuhamya bwatanzwe kuri Kazungu, Urukiko rusanga uregwa yarakoze ibyaha akurikiranyweho, bityo ko ahanishwa gufungwa burundu.

Ni igihano cyari cyasabwe n’Ubushinjacyaha mu rubanza rwabaye tariki 09 Gashyantare 2024, aho bwasobanuye imikorere y’ibyaha 10 bishinjwa Kazungu Denis, na we wabyiyemereye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu kwica abantu 14, Kazungu ari umugambi yabaga yaracuze kuko yabatahanaga iwe, nk’abagiye kwinezezanya, yabagezayo akabatera ubwoba akoresheje ibikoresho bitandukanye, ubundi akabica abanje kubambura ibyo babaga bafite byose.

Uregwa wakunze kwemera ibyaha ashinjwa, muri iri buranisha na bwo yongeye kubyemera, aho yagize ati “Mu byo bandeze byose, ntacyo nongeraho, byose narabikoze.”

Kazungu kandi yaboneyeho gusaba imbabazi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, by’umwihariko abo yiciye ababo, anasaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuzaca inkoni izamba rukamugabanyiriza igihano cy’igifungo cya burundu yari amaze gusabirwa n’Ubushinjacyaha.

Kazungu Denis yari akurikiranyweho kandi icyaha cyo gusambanya ku gahato abagore, kuko bamwe mu bo yicaga, yabanzaga kubasambanya ubundi akabona kubivugana akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye mu nzu y’aho yari acumbitse mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − fourteen =

Previous Post

Abagabo ubwo mutureba turirarira- Perezida Kagame yasobanuye ko ibyo abagabo bageraho bitashoboka hatari abagore

Next Post

Igisubizo cya Perezida Kagame ku mugore wa mbere afatiraho icyitegererezo

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo cya Perezida Kagame ku mugore wa mbere afatiraho icyitegererezo

Igisubizo cya Perezida Kagame ku mugore wa mbere afatiraho icyitegererezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.