Urugendo rw’umwe mu Basirikare b’ipeti ryo hejuru b’abagore n’icyatumye yinjira muri RDF

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Colonel Stella Uwineza, umwe mu basirikare b’abagore baherutse kuzamurwa mu ntera, ari na bo babaye aba mbere bafite ipeti ryo hejuru b’igitsinagore mu Ngabo z’u Rwanda, yavuze ko inyota yo kwinjira mu gisirikare yayigize ubwo yajyaga mu ngando, ubwo yambaraga umwambaro w’Ingabo z’u Rwanda, akiyemeza kutazawukuramo.

Yabitangarije mu kiganiro cyatanzwe mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, ku ruhande rw’u Rwanda wahawe insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30, umugore mu iterambere.” Aho ibi birori byayobowe na Madamu Jeannette Kagame.

Izindi Nkuru

Colonel Stella Uwineza usanzwe ari mu Itsinda ry’Ingabo zirwanira mu kirere, avuga ko ubwo yari mu ngando ubwo yari asoje amashuri yisumbuye, yakozwe ku mutima n’ibiganiro bagejejweho n’abasirikare, byari byuje impanuro zo gukunda Igihugu no kugikirera, ubwo bari bambaye umwambaro w’Ingabo z’u Rwanda.

Yagize ati “Numva ko uwo mwenda ntawukuramo. Uko ni ko byagenze, ingando zagiye kurangira nafashe icyemezo cyo kujya mu Gisirikare.”

Avuga ko arangiza amasomo n’imyitozo ya gisirikare, yagize amahirwe yo kujya gukomereza amasomo haze y’u Rwanda, ndetse akaba yaragiye ajya mu butumwa bw’amahoro, ku Mugabane wa Afurika, agakomeza no kubifatanya n’amasomo atandukanye.

Colonel Stella Uwineza yavuze ko kwizihiza Umunsi w’Umugore nk’uku, ari umwanya mwiza ku bakobwa n’abagore wo gutekereza uburyo bakomeza kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’Igihugu cyabo, bagikorera.

Ati “Ndi Colonel w’umugore ufite inshingano z’akazi ndetse n’iz’umuryango, ndubatse, umugabo wanjye ntabwo ari umusirikare, nkaba mfite n’abana. Ni inshingano zitoroshye zisaba zose kunozwa, ni ukumva ko zishoboka, ni ubushake, ni ishyaka ariko kandi ni ubuyobozi buduha amahirtwe hagendewe ku bushobozi.”

Yasabye ababyeyi gushyigikira abana babo mu byo bifuza kugeraho, bakirinda kubaca intege bababwira ko ibyo bashaka kujyamo byagenewe igitsinagabo.

Ati “Nabwira ababyeyi gukomera ku nshingano zabo zo gushyigikira abana babo, bakabaremamo icyizere mu byo bifuza kugeraho, bakareka kubaca intege bavuga ko hari ibyo batageraho, badashoboye, kubera ko gusa ari abakobwa.”

Yaboneyeho kandi kugenera ubutumwa abana b’abakobwa, ko bagomba gukunda Igihugu cyabibarutse ndetse no kugikorera by’umwihariko abifuza kujya mu gisirikirare, ko uyu mwuga ari bumwe muri ubwo buryo bwo gukunda no gukorera Igihugu.

Ati “Bisaba imbaraga kandi murazifite, ni ukongeraho gusa ubushake, dufite abasirikare b’abagore, mu ngeri zitandukanye, mu bwubatsi, b’abapilote, dufite abaganga, dufite abatekinisiye, dufite abakoresha ibikoresho bitandukanye bya gisirikare. Abana b’abakobwa rero navuga ngo mwitunyuke murashoboye, kandi mukoreshe amahirwe meza mufite y’ubuyobozi bubashyigikiye.”

Ibiganiro byatangiwe muri ibi birori, byagarutse ku iterambere ry’abari n’abategarugori bakataje mu kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyabibarutse, barimo abafite ibigo by’ubucuruzi bikomeye mu Rwanda no mu Karere.

Colonel Stella Uwineza
Colonel Uwineza yatinyuye abakobwa bifuza kwinjira muri RDF

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru