Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abagabye igitero i Musanze kigahitana abaturage 15 bamwe bakatiwe burundu

radiotv10by radiotv10
01/02/2022
in MU RWANDA
0
Abagabye igitero i Musanze kigahitana abaturage 15 bamwe bakatiwe burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Abahoze ari abarwanyi bo mu Mitwe ya RUD-Urunana na P5, bari bamaze iminsi baburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, bakatiwe aho batandatu muri bo bahanishijwe gufungwa burundu mu gihe abandi bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 25.

Aba barwanyi bamaze iminsi baburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, bafashwe mu kwezi k’Ukwakira 2019 ubwo bagabaga igitero mu Mirenge irimo uwa Kinigi, uwa Nyande ndetse n’uwa Musanze mu Karere ka Muanze.

Abarwanyi bari muri iki gitero cyahitanye ubuzima bw’abaturage 15, bamwe barafashwe bigizwemo uruhare n’abaturage banifatiye bamwe muri bo mu gihe abandi batorotse bagasubira mu mashyamba.

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, Urukiko Rukuru rwasomye urubanza rwaregwagamo aba bantu uko ari 38 bahoze muri iyi mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda ya P5 na RUD-Urunana.

Abahoze mu mutwe wa RUD-Urunana bahamwe n’ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Ubutegetsi buriho mu Rwanda, kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, bahanishwa gufungwa burundu.

Aba bakatiwe gufungwa burundu barimo Kabayija Selemani, Habumukiza Theoneste, Ntigurirwa Jean Damascene, Ndayisaba Alexis na Nzabonimpa Hakizimana mu gihe uwitwa Humura Emmanuel we wemeye ibyaha akanasaba imbabazi yoroherejwe ibihano.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kandi rwahamije abahoze muri P5 icyaha cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe ndetse n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Urukiko rwahanishije batanu muri bo igifungo cy’imyaka 25, ari bo Ngirinshuti alias Kanyemera, Rubega Ibrahim, Mbarushimana Aime Erneste, Ntebuka Donatien na Nzabamwita Gaston.

Naho abandi 21 bahanishijwe gufungwa imyaka 15, abandi batandatu bahanishwa gufungwa imyaka 10.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

Perezeda Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo Ernest wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Next Post

Manzi Thierry yatandukanye n’ikipe yari amazemo amezi 5 asanga Mangwende muri Maroc

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger
IMYIDAGADURO

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

by radiotv10
02/11/2025
0

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Manzi Thierry yatandukanye n’ikipe yari amazemo amezi 5 asanga Mangwende muri Maroc

Manzi Thierry yatandukanye n’ikipe yari amazemo amezi 5 asanga Mangwende muri Maroc

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.