Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abagabye igitero i Musanze kigahitana abaturage 15 bamwe bakatiwe burundu

radiotv10by radiotv10
01/02/2022
in MU RWANDA
0
Abagabye igitero i Musanze kigahitana abaturage 15 bamwe bakatiwe burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Abahoze ari abarwanyi bo mu Mitwe ya RUD-Urunana na P5, bari bamaze iminsi baburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, bakatiwe aho batandatu muri bo bahanishijwe gufungwa burundu mu gihe abandi bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 25.

Aba barwanyi bamaze iminsi baburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, bafashwe mu kwezi k’Ukwakira 2019 ubwo bagabaga igitero mu Mirenge irimo uwa Kinigi, uwa Nyande ndetse n’uwa Musanze mu Karere ka Muanze.

Abarwanyi bari muri iki gitero cyahitanye ubuzima bw’abaturage 15, bamwe barafashwe bigizwemo uruhare n’abaturage banifatiye bamwe muri bo mu gihe abandi batorotse bagasubira mu mashyamba.

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, Urukiko Rukuru rwasomye urubanza rwaregwagamo aba bantu uko ari 38 bahoze muri iyi mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda ya P5 na RUD-Urunana.

Abahoze mu mutwe wa RUD-Urunana bahamwe n’ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Ubutegetsi buriho mu Rwanda, kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, bahanishwa gufungwa burundu.

Aba bakatiwe gufungwa burundu barimo Kabayija Selemani, Habumukiza Theoneste, Ntigurirwa Jean Damascene, Ndayisaba Alexis na Nzabonimpa Hakizimana mu gihe uwitwa Humura Emmanuel we wemeye ibyaha akanasaba imbabazi yoroherejwe ibihano.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kandi rwahamije abahoze muri P5 icyaha cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe ndetse n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Urukiko rwahanishije batanu muri bo igifungo cy’imyaka 25, ari bo Ngirinshuti alias Kanyemera, Rubega Ibrahim, Mbarushimana Aime Erneste, Ntebuka Donatien na Nzabamwita Gaston.

Naho abandi 21 bahanishijwe gufungwa imyaka 15, abandi batandatu bahanishwa gufungwa imyaka 10.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + four =

Previous Post

Perezeda Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo Ernest wagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Next Post

Manzi Thierry yatandukanye n’ikipe yari amazemo amezi 5 asanga Mangwende muri Maroc

Related Posts

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Manzi Thierry yatandukanye n’ikipe yari amazemo amezi 5 asanga Mangwende muri Maroc

Manzi Thierry yatandukanye n’ikipe yari amazemo amezi 5 asanga Mangwende muri Maroc

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.