Manzi Thierry yatandukanye n’ikipe yari amazemo amezi 5 asanga Mangwende muri Maroc

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Manzi Thierry wari myugariro mu ikipe ya FC Dila Gori muri Georgia, yamaze gutandukana n’iyi kipe yerecyeza muri Maroc mu ikipe ya FAR Rabat isanzwe ikinamo Imanishimwe Emmanuel alias Mangwende.

Manzi Thierry ukina mu mutima w’ubwugarizi wari usanzwe ari kapiteni wa APR FC, muri Nyakanga 2021 yerekeje muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Georgia.

Izindi Nkuru

Iminsi ya mbere yagiye abona umwanya wo gukina ariko uko iminsi yashiraga ni ko yagendaga awutakaza yisanga ari umusimbura.

Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc isanzwe ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yatangaje ko yamaze gusinyisha Manzi Thierry.

Amakuru avuga ko yasinye imyaka 3 aho yatanzweho miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, akazajya ahembwa asaga miliyoni 15 Frw buri kwezi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru