Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Abaganirije Busyete wavuze ‘Kabaye’ bashobora gukurikiranwa-Sosiyete sivile iramagana abashakira indonke mu bafite ubumuga

radiotv10by radiotv10
19/01/2022
in Uncategorized
0
Abaganirije Busyete wavuze ‘Kabaye’ bashobora gukurikiranwa-Sosiyete sivile iramagana abashakira indonke mu bafite ubumuga
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho ya bamwe mu bafite ubumuga bakoreshejwe ibiganiro kuri YouTube, imiryango itari iya Leta Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, iramagana abashakira indonke muri aba bantu ndetse ikaba yaramenyesheje inzego ngo ababikoze babiryozwe.

Mu minsi yashize hari amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga y’umugabo bita Busyete ari kunywa inzoga ubundi akanyuzamo akavuga ijambo ryamamaye cyane aho yagize ati “Kabaye.”

Imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga ivuga ko aya mashusho aba agamije gushitura abantu ngo bayarebe ubundi binjize atubutse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga (NUDOR), Jean Damascene Nsengiyumva yagarutse ku rugero rwa Busyete wagaragaye mu mashusho avugamo kabaye.

Avuga ko bitabaje inzego zisanzwe zifite mu nshingano gukurikirana abakekwaho ibyaha nka RIB kugira ngo ikurikirane abakoresha ibiganiro abantu bafite ubumuga bagamije kubungukamo.

Yagize ati “Mu byo twagaragaje dutecyereza ko bishobora kuba bigize ibyaha kugira ngo urwo rwego rudufashe gukurikirana ibigize icyaha muri iyi migenzereze.”

Avuga ko ingero z’abakoze ibi bikorwa ari nyinshi, ariko ko “iby’ejobundi bya Busyete byazamuye byinshi aho tubona noneho abantu bararengereye batangiye kuvugisha amangambure umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe.”

N’ubwo bavuga ko ibyo bigamije guhwitura, abarengera uburenganzira bwa muntu bavuga ko uhamwe n’ibyo bikorwa ahanishwa igihano gisumba ibindi mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Evariste Murwanashaka nawe wo mu mpuzamiryango y’abaharanira Uburenganzira bwa muntu wisunze itegeko ry’abafite ubumuga, yagize ati “Bivuze ngo abafata aba bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bakabanza kumuha ibisindisha, uyu muntu itegeko rimuhana ni ugufungwa burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Juno Kizigenza yasubiye ku ntebe y’ishuri

Next Post

Abatemberera mu Kagera bazajya babasha kuyirebera hejuru mu gisa n’indege y’umwuka

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abatemberera mu Kagera bazajya babasha kuyirebera hejuru mu gisa n’indege y’umwuka

Abatemberera mu Kagera bazajya babasha kuyirebera hejuru mu gisa n’indege y'umwuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.