Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho ya bamwe mu bafite ubumuga bakoreshejwe ibiganiro kuri YouTube, imiryango itari iya Leta Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, iramagana abashakira indonke muri aba bantu ndetse ikaba yaramenyesheje inzego ngo ababikoze babiryozwe.
Mu minsi yashize hari amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga y’umugabo bita Busyete ari kunywa inzoga ubundi akanyuzamo akavuga ijambo ryamamaye cyane aho yagize ati “Kabaye.”
Imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga ivuga ko aya mashusho aba agamije gushitura abantu ngo bayarebe ubundi binjize atubutse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga (NUDOR), Jean Damascene Nsengiyumva yagarutse ku rugero rwa Busyete wagaragaye mu mashusho avugamo kabaye.
Avuga ko bitabaje inzego zisanzwe zifite mu nshingano gukurikirana abakekwaho ibyaha nka RIB kugira ngo ikurikirane abakoresha ibiganiro abantu bafite ubumuga bagamije kubungukamo.
Yagize ati “Mu byo twagaragaje dutecyereza ko bishobora kuba bigize ibyaha kugira ngo urwo rwego rudufashe gukurikirana ibigize icyaha muri iyi migenzereze.”
Avuga ko ingero z’abakoze ibi bikorwa ari nyinshi, ariko ko “iby’ejobundi bya Busyete byazamuye byinshi aho tubona noneho abantu bararengereye batangiye kuvugisha amangambure umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe.”
N’ubwo bavuga ko ibyo bigamije guhwitura, abarengera uburenganzira bwa muntu bavuga ko uhamwe n’ibyo bikorwa ahanishwa igihano gisumba ibindi mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Evariste Murwanashaka nawe wo mu mpuzamiryango y’abaharanira Uburenganzira bwa muntu wisunze itegeko ry’abafite ubumuga, yagize ati “Bivuze ngo abafata aba bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bakabanza kumuha ibisindisha, uyu muntu itegeko rimuhana ni ugufungwa burundu.”
RADIOTV10