Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abagore bafashwe nyuma yo kuva mu Rwanda bakajya Congo binyuranyije n’amategeko bagakora n’ibigize icyaha

radiotv10by radiotv10
09/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abagore bafashwe nyuma yo kuva mu Rwanda bakajya Congo binyuranyije n’amategeko bagakora n’ibigize icyaha
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore bane amabaro 10 y’imyenda ya caguwa binjije mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yuko bagiye muri iki Gihugu cy’igituranyi mu buryo butemewe ubundi bakinjiza iyo magendu.

Aba bagore bane bafatiwe mu Turere twa Rubavu na Nyabihu mu bikorwa bitandukanye, ariko bose iyi caguwa bakaba bakekwaho kuyivana muri DRC nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.

Babiri muri aba bagore, bafatiwe mu Kagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 07 Mutarama, aho bafatanywe magendu y’amabaro atatu (3).

Abandi babiri bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mutarama, mu Kagari ka Kaminuza, Umurenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu bafite amabaro arindwi (7) y’imyenda ya magendu yari ibitse mu rugo rw’umwe muri bo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko aba bagore bafashwe nyuma yuko bambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakajya i Goma ari bwo bagarukanaga iyo magendu.

Yagize ati “Bariya bombi bafashwe nyuma y’uko bambutse umupaka bajya i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kugaruka bakazana magendu y’imyenda ya caguwa.”

Yaboneyeho kugira inama abishora muri ibi bikorwa bitemewe, ati “Tuributsa n’abandi bakishora mu bucuruzi bwa magendu ko ibikorwa byo kuburwanya bizakomeza, tunashimira abakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru.”

Izi nama kandi yanazigiriye abandi bantu bifashishwa muri ibi bikorwa bya magendu, barimo ababika ibyo bicuruzwa, ababitunda ndetse n’ababigurisha, abibutsa ko na byo bihanirwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − thirteen =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo

Next Post

Umusore uregwa kwica umugabo amutemesheje umuhoro yisobanura ko ari amadayimoni yamwoheje

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umusore uregwa kwica umugabo amutemesheje umuhoro yisobanura ko ari amadayimoni yamwoheje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.