Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore bane amabaro 10 y’imyenda ya caguwa binjije mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yuko bagiye muri iki Gihugu cy’igituranyi mu buryo butemewe ubundi bakinjiza iyo magendu.
Aba bagore bane bafatiwe mu Turere twa Rubavu na Nyabihu mu bikorwa bitandukanye, ariko bose iyi caguwa bakaba bakekwaho kuyivana muri DRC nk’uko bitangazwa na Polisi y’u Rwanda.
Babiri muri aba bagore, bafatiwe mu Kagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 07 Mutarama, aho bafatanywe magendu y’amabaro atatu (3).
Abandi babiri bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mutarama, mu Kagari ka Kaminuza, Umurenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu bafite amabaro arindwi (7) y’imyenda ya magendu yari ibitse mu rugo rw’umwe muri bo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko aba bagore bafashwe nyuma yuko bambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakajya i Goma ari bwo bagarukanaga iyo magendu.
Yagize ati “Bariya bombi bafashwe nyuma y’uko bambutse umupaka bajya i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kugaruka bakazana magendu y’imyenda ya caguwa.”
Yaboneyeho kugira inama abishora muri ibi bikorwa bitemewe, ati “Tuributsa n’abandi bakishora mu bucuruzi bwa magendu ko ibikorwa byo kuburwanya bizakomeza, tunashimira abakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru.”
Izi nama kandi yanazigiriye abandi bantu bifashishwa muri ibi bikorwa bya magendu, barimo ababika ibyo bicuruzwa, ababitunda ndetse n’ababigurisha, abibutsa ko na byo bihanirwa.
RADIOTV10