Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abaguze imigabane ya MTN Rwanda bagiye kugabana Miliyari 6,7Frw z’inyungu

radiotv10by radiotv10
18/05/2022
in MU RWANDA, UBUKUNGU
2
Abaguze imigabane ya MTN Rwanda bagiye kugabana Miliyari 6,7Frw z’inyungu
Share on FacebookShare on Twitter

MTN Rwanda izakora inteko rusange izahuriramo abaguze imigabane ya MTN Rwanda ku isoko ry’imari n’imibagabe, izanaberamo igikorwa cyo kugabana inyungu y’imigabane yose ingana na Miliyari 6,7 Frw.

Iyi nteko rusange iteganyijwe kuba tariki 02 Kamena 2022 hifashishijwe ikoranabuhanga, ni iya kabiri igiye kuba kuva MTN Rwanda yakwinjira ku isoko ry’imari n’imigabane tariki 04 Gicurasi 2021.

Muri iyi Nteko rusange, abafite imigabane baguze muri MTN Rwanda bazaboneraho gusaranganya inyungu ibariwa kuri 4,98 Frw y’inyungu ku mugabane umwe ingana na 6 727 083 900 Frw.

MTN Rwanda ivuga ko nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi, inyungu igomba kwishyurwa abanyamigabane, izatangwa tariki 30 Kamena 2022, ikazahabwa buri munyamigabane uzemezwa n’Inteko rusange uziyandikisha kugeza tariki 09 Kamena 2022.

Muri iyi Nteko rusange izaba tariki 02 Kamena 2022 kandi, hazaganirwa ku ngingo zinyuranye zirimo kwemeza raporo y’umwaka yakorewe ubugororangingo n’ubugenzuzi bushingiye ku mari y’umwaka wasojwe tariki 31 Ukuboza 2021.

Muri iyi nteko kandi hazanabaho kwemeza abagize Inama y’ubutegetsi bonerewe igihe cyo kuyobora ndetse no bakongera kwemeza kompanyi ya PwC Rwanda Limited isanzwe ari kompanyi ibakorera ubugenzuzi bw’imari.

Abagize Inama y’Ubutegetsi bogerewe  igihe cyo kuyobora barimo Faustin Mbundu, Karabo Nondumo, Adriaan Wessels, Michael Fleisher, Patience Mutesi, Julien Kavaruganda, Yolanda Cuba, Mitwa Kaemba Ng’ambi na Mark Nkurunziza.

Abanyamigabane kandi bahawe amahirwe yo kumenya ibigwi n’imyirongoro by’abagize iyi nama y’Ubutegetsi nk’uko bikubiye muri raporo yashyizwe hanze tariki 12 Gicurasi 2022.

******

Comments 2

  1. Esther says:
    3 years ago

    Nigute umuntu yagura imigabane muri mtn !?

    Reply
  2. TUYISENGE Eric says:
    2 years ago

    Ese nabariza he? Ndamutse nifuje kugura imigabane!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 6 =

Previous Post

Sheebah agiye guhishura umunyacyubahiro ukomeye ashinja ubuhehesi

Next Post

Izamuka ry’ibiciro ntabwo twarihagarika nka Guverinoma ariko tugerageza kugabanya umuzigo byatera ku bahaha- Ngirente

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Izamuka ry’ibiciro ntabwo twarihagarika nka Guverinoma ariko tugerageza kugabanya umuzigo byatera ku bahaha- Ngirente

Izamuka ry’ibiciro ntabwo twarihagarika nka Guverinoma ariko tugerageza kugabanya umuzigo byatera ku bahaha- Ngirente

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.