Abaguze imigabane ya MTN Rwanda bagiye kugabana Miliyari 6,7Frw z’inyungu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

MTN Rwanda izakora inteko rusange izahuriramo abaguze imigabane ya MTN Rwanda ku isoko ry’imari n’imibagabe, izanaberamo igikorwa cyo kugabana inyungu y’imigabane yose ingana na Miliyari 6,7 Frw.

Iyi nteko rusange iteganyijwe kuba tariki 02 Kamena 2022 hifashishijwe ikoranabuhanga, ni iya kabiri igiye kuba kuva MTN Rwanda yakwinjira ku isoko ry’imari n’imigabane tariki 04 Gicurasi 2021.

Izindi Nkuru

Muri iyi Nteko rusange, abafite imigabane baguze muri MTN Rwanda bazaboneraho gusaranganya inyungu ibariwa kuri 4,98 Frw y’inyungu ku mugabane umwe ingana na 6 727 083 900 Frw.

MTN Rwanda ivuga ko nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi, inyungu igomba kwishyurwa abanyamigabane, izatangwa tariki 30 Kamena 2022, ikazahabwa buri munyamigabane uzemezwa n’Inteko rusange uziyandikisha kugeza tariki 09 Kamena 2022.

Muri iyi Nteko rusange izaba tariki 02 Kamena 2022 kandi, hazaganirwa ku ngingo zinyuranye zirimo kwemeza raporo y’umwaka yakorewe ubugororangingo n’ubugenzuzi bushingiye ku mari y’umwaka wasojwe tariki 31 Ukuboza 2021.

Muri iyi nteko kandi hazanabaho kwemeza abagize Inama y’ubutegetsi bonerewe igihe cyo kuyobora ndetse no bakongera kwemeza kompanyi ya PwC Rwanda Limited isanzwe ari kompanyi ibakorera ubugenzuzi bw’imari.

Abagize Inama y’Ubutegetsi bogerewe  igihe cyo kuyobora barimo Faustin Mbundu, Karabo Nondumo, Adriaan Wessels, Michael Fleisher, Patience Mutesi, Julien Kavaruganda, Yolanda Cuba, Mitwa Kaemba Ng’ambi na Mark Nkurunziza.

Abanyamigabane kandi bahawe amahirwe yo kumenya ibigwi n’imyirongoro by’abagize iyi nama y’Ubutegetsi nk’uko bikubiye muri raporo yashyizwe hanze tariki 12 Gicurasi 2022.

******

Comments 2

  1. Esther says:

    Nigute umuntu yagura imigabane muri mtn !?

  2. TUYISENGE Eric says:

    Ese nabariza he? Ndamutse nifuje kugura imigabane!

Leave a Reply to TUYISENGE Eric Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru