Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abahanga mu bukungu barerekana ko ingengo y’imari ishingiye ku misoro idashoboka

radiotv10by radiotv10
28/06/2021
in MU RWANDA
0
Abahanga mu bukungu barerekana ko ingengo y’imari ishingiye ku misoro idashoboka
Share on FacebookShare on Twitter

N’ubwo guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko 33.1% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022 agomba kuva mumisoro, abahanga mubukungu bavuga ko bitazashoboka. Ibi babishingira ingamba zo kurwanya covid19 zikomeje kubangamira imikorere. Ahubwo ngo n’imisoro yabonetse mumwaka ushize, na yo  ngo ishobora kutazaboneka.

Imibare ya goverinoma y’u Rwanda igaragaza ko miliyari 2,543.3 FRW, ni ukuvuga 67% bya miliyari 3,806.9 FRW, ari nayo ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/22, agomba kuva imbere mugihugu. Iyi mibare igatomora neza ko muri iyi 67%, miliyari 1,263.3 frw niyo agomba kuva mimisoro. Izi miliyari uzigereranije n’aya mafaranga yose yitezwe kuva imbere mugihugu, urasanga imisoro yihariye 48%. Ariko kungengo y’imari yose u Rwanda ruteganya gukoresha, iyi mibare itomora neza ko imisoro izaba ifite uruhare rwa 33.1%.

Ariko abahanga mubukungu bavuga uyu muhigo ugoye. Ahubwo basanga lea igomba gushyiraho ingamba zongera umubare w’abasora.

Umuhanga mu bukungu  Dr. Bihira Canisius agaruka kuri iyi ngingo yagize ati “ Mbona ko bikomeye, kubera ko nk’uko wabivugaga iki cyorezo cya covid19 cyadushyize mucyuho cyane. Nkumva bishobotse ntitwongere gusubira muri guma murugo, na guma mukarere ikavaho, nibwo abantu bakongera gukora. Mbese ibikorwa by’ubukungu byarahungabanye, kuburyo utakwizera imisoro yaboneka no kukigero yariho mbere y’uko covid iza.

“Dr. Bihira ashingiye ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya covid19, zirimo na guma murugo, ngo asanga imisoro aho kuzamuka ngo izagabanuka.

Ubwo herekanwaga ingengo y’imari ya 2021-2022, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagimana yavuze ko umwenda u Rwanda rwafashe mu mwaka ushize wa 2020-2021 ndetse n’uwo ruteganya gufata muri uyu wa 2021-2022 utaremerereye igihugu

N’ubwo iyi mibare igaragaza ko ijanisha ry’igice cy’amafaranga ava imbere mugihu giteganijwe kwiyongera, ugereranije n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021; muri uwo mwaka imisoro yari miliyari 1,605.7. ibi bikaba bingana na 49.4% bya milyari 3.245.7 FRW yakoreshejwe muri uyu mwaka unagana kumusozo. Ariko iyi misoro na yo yagabanutse kukigero cya 10%. Ibi byatewe n’ingaruka za covid19. Ibi byatumye igihugu kirambriza kunkunga n’inguzanyo z’amahanga kuko ziyongereyeho 30% ugereranije n’umwaka wa 2019/2020.

Ufashe imisoro yitezwe muri 2021/2022, ukayigereranya n’iyo muri 2020/21, urasanga izagabanukaho miliyari 42 frw. Icyakora ushingiye ku kuri iyi mibare, usanga inguzanyo n’inkunga z’amahanga byaragabanutseho miliyari 12.2 frw. Iyi mibare irerekana ko amafaranga ateganijwe kuva mugihugu Atari imisoro, niyo azatuma ingengo y’imari ya 2021/22 izamuka kukigero cya 9.7% ugereranije n’iyakoreshejwe muri 2020/21.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 10 =

Previous Post

Guma mu karere yatumye ibiciro by’ibiribwa bizamuka

Next Post

MINISANTE ivuga iki ku bantu bazira uburangare bw’abaganga ubuzima bukangirika?

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MINISANTE ivuga iki ku bantu bazira uburangare bw’abaganga ubuzima bukangirika?

MINISANTE ivuga iki ku bantu bazira uburangare bw’abaganga ubuzima bukangirika?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.