Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze

radiotv10by radiotv10
13/10/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Abahanzikazi Vestine na Dorcas bwa mbere bavuze uko ubuzima bumeze nyuma yuko umwe arushinze
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi b’abavandimwe Dorcas na Vestine bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bavuze ko nyuma yuko umwe muri bo ashinze urugo, byagoranye kumenyera ubuzima bwo kuba batari kumwe, ku buryo umwe byageze n’aho kurya bimunanira.

Ni nyuma yuko Ishimwe Vestine, akoze ubukwe n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, bwabaye mu ntangiro za Nyakanga uyu mwaka wa 2025.

Vestine avuga ko nubwo nta buranaribonye budasanzwe aragira mu rushako, ariko nibura hari ibyo amaze kubona byamufasha kurwubaka, gusa bikaba byarabanje kumutonda.

Ati “Ntabwo ndamara igihe, sinaza ngo mbwire abantu ngo urugo bimeze gutya, naba ndi kwigira inzobere kandi nta gihe kinini maze. Kujya mu rugo ni nko kujya mu Gihugu utarI uzi, byarangoye pe sinababeshya, ngatekereza ubuzima nari mbayemo mu rugo na ba Dorcas na ba mama, ariko bitewe n’inama mama yangiraga ambwira ati ‘icara wubake’, naramenyereye ntakibazo.”

Vestine kandi yaburiye umuvandimwe we ati “Dorcas mwana wanjye ntuzashake ukiri muto cyane, uzabe uretse, mubyihorere, namukubita nafata inkoni nkamucira aramutse ashatse akiri muto.”

Murumuna we Dorcas avuga ko we yagowe no kubaho mu buzima butarimo mukuru we kuko bafatanyaga byose byo mu rugo.

Ati “Ubukwe bukirangira ntabwo nabyiyumishaga cyane kuko nahise njya mu kizamini urumva nahise njya mu banyeshuri sinabyuyumvishaga ko yashatse dore mveyo wabibaza mama no kurya byaranze, ntabwo mwabyumva, Vestine kuva kera ni umuntu twakuranye yari ameze nka mama wanjye, yamenyaga ko ntariye, kuba atari mu rugo byarangoye, namaze ibyumweru bibiri kurya byaranze, byarangoye ukuntu umuntu twakuranye nabwiraga ibintu byose adahari narwaye deperession mara ukwezi ntishima.”

Avuga ko byageze aho umubyeyi wabo akamwohereza kwa mukuru we kugira ngo abashe kurya. Ati “Byagezaho mama arambwira ati jya iwe kugira ngo ubashe kurya, njya iwe, byageze aho banjyana no kwa muganga bampa imiti ya appettit kugira ngo mbashe kurya biranga, ubu ndi iwe kugira ngo ndye.”

Itsinda cya Vestine na dorcas bamaze imyaka irenga ine batangiye kuririmba umuziki wabo umaze kurenga u Rwanda, ukaba ukunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + three =

Previous Post

Igisubizo gihabwa abamaze imyaka itatu bafite ikibahangayikishije kirumvikanamo icyizere kitari vuba

Next Post

Work-Life balance: Does it really exist?

Related Posts

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

by radiotv10
14/11/2025
0

Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu wari wagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizwi nka Gen Z Comedy, yahawe ibihumbi 500...

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

by radiotv10
14/11/2025
0

For many years, fashion and self-care were seen as things that only concerned women. In Rwanda, like in many other...

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine akaba n’umwe mu banyapotiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yasabye imbabazi abafana be n’Abanyarwanda bose muri rusange ku bw’amashusho ye y’ibanga yagiye hanze,...

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko igitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Work-Life balance: Does it really exist?

Work-Life balance: Does it really exist?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.