Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Abajenerali 12 ba RDF barimo Aba-Generals-Full babiri bashyizwe mu kiruhuko

radiotv10by radiotv10
30/08/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
1
BREAKING: Abajenerali 12 ba RDF barimo Aba-Generals-Full babiri bashyizwe mu kiruhuko
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku basirikare barimo abo ku rwego rwo hejuru nka General James Kabarebe na General Fred Ibingira.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama.

Uretse General James Kabare na General Fred Ibingira bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, Perezida Kagame kandi yanashyize mu kiruhuko Lt Gen Charles Kayonga, na Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi.

Hanashyizwe mu kiruhuko abandi basirikare bafite ipeti rya Maj Gen, ari bo Maj Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba, na Maj Gen Albert Murasira.

Hari kandi abo ku ipeti rya Brig Gen, ari bo Brig Gen Chris Murari, Brig Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.

Umugaba w’Ikirenga wa RDF kandi yanemeje ikiruhuko cy’izabukuru ku bandi basirikare bo ku rwego rw’Abofisiye bakuru 83 ndetse n’abo ku rwego rw’Abofisiye bato batandatu (6).

Umukuru w’u Rwanda kandi yanemeje ikiruhuko ku basirikare bo hasi ku rwego rwisumbuyeho 86 mu gihe abandi 678 basoje amasezerano yabo, ndetse abandi basirikare 160 basezererwa ku mpamvu z’uburwayi.

General James Kabarebe usanzwe ari Umujyanama wa Perezida yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
Na Genera Fred Ibingira

RADIOTV10

Comments 1

  1. Abayezu Jean de Dieu says:
    2 years ago

    Bakoze neza nibaruhuke gusa tuzahora dukeney impanuro zabo

    Reply

Leave a Reply to Abayezu Jean de Dieu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 7 =

Previous Post

Rubavu: Babyukiye ku nkuru y’agahinda y’uwo basanze yishwe akanashinyagurirwa

Next Post

Iburasirazuba: Urugero rwiza bigishijwe n’icyorezo kigeze kugariza Isi barifuza ko rugaruka

Related Posts

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa...

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; na we yageze i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriye isinywa ry'amasezerano...

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko mbere yuko akorana na General (Rtd) James Kabarebe hari byinshi byiza...

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

by radiotv10
03/12/2025
0

Abapolisi 74 ba Polisi y'u Rwanda barimo babiri bafite ipeti rya ACP, nka ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe byo muri Kigali mu gihe cy’amasaha atatu

by radiotv10
03/12/2025
0

Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), yatangaje ko mu bice bimwe by'Imirenge ya Kacyiru na Kinyinya mu Karere ka Gasabo,...

IZIHERUKA

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

03/12/2025
Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

03/12/2025
Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

03/12/2025
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

03/12/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

03/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iburasirazuba: Urugero rwiza bigishijwe n’icyorezo kigeze kugariza Isi barifuza ko rugaruka

Iburasirazuba: Urugero rwiza bigishijwe n’icyorezo kigeze kugariza Isi barifuza ko rugaruka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.