Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abajenerali bari mu buyobozi bwa RDF basuye APR mbere y’imikino yihagazeho irimo utegerejwe na benshi (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
04/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abajenerali bari mu buyobozi bwa RDF basuye APR mbere y’imikino yihagazeho irimo utegerejwe na benshi (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi n’uw’Inkeragutabara, Maj. Gen Alex Kagame; basuye APR FC mbere yuko ikina imikino irimo uyihuza na Police FC na mucyeba w’ibihe byose Rayon Sports.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri wa kabiri tariki 03 Ukuboza 2024, aho aba bayobozi mu Ngabo z’u Rwanda basuye iyi kipe, aho isanzwe ikorera imyitozo i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Bari kumwe kandi na Chairman mushya wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusanganwa, babanza kureba imyitozo y’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, ubundi baganiriza abakinnyi n’abatoza.

Aba bayobozi mu Ngabo z’u Rwanda basezeranyije abakinnyi n’abatoza ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubari inyuma muri iyi mikino bagiye gukina uhereye kuri uyu wa Police FC uba kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda igifite imikino y’ibirarane, nubwo itatangiye neza Shampiyona, ariko mu mikino iheruka, ikomeje kwitwara neza, dore ko uheruka wayihuje na AS Kigali, yawutsinze, ndetse ikaba ifite intego yo gukomerezaho.

Uretse uyu mukino wa Police FC uba kuri uyu wa Gatatu, APR FC ifite undi mukino wo w’ikirarane utegerejwe na benshi uzayihuza na Rayon Sports uzaba mu mpera z’iki cyumweru tariki Indwi Ukuboza 2024.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yizeje abakinnyi ko ubuyobozi bwa RDF bubari inyuma
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame na we yabasezeranyije ko RDF ibahora inyuma

Chairman wa APR yasabye abakinnyi gukomereza ku ntsinzi bamaze iminsi babona
Team Manager mushya, Maj Kavuna na we yari ahari

Abakinnyi bizeje ubuyobozi bwa RDF gukora iyo bwabaga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − four =

Previous Post

Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Next Post

Menya ibihano byasabiwe Umusirikare ukurikiranyweho kwicira abaturage batanu mu kabari

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ibihano byasabiwe Umusirikare ukurikiranyweho kwicira abaturage batanu mu kabari

Menya ibihano byasabiwe Umusirikare ukurikiranyweho kwicira abaturage batanu mu kabari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.