Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi n’uw’Inkeragutabara, Maj. Gen Alex Kagame; basuye APR FC mbere yuko ikina imikino irimo uyihuza na Police FC na mucyeba w’ibihe byose Rayon Sports.
Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri wa kabiri tariki 03 Ukuboza 2024, aho aba bayobozi mu Ngabo z’u Rwanda basuye iyi kipe, aho isanzwe ikorera imyitozo i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.
Bari kumwe kandi na Chairman mushya wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusanganwa, babanza kureba imyitozo y’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, ubundi baganiriza abakinnyi n’abatoza.
Aba bayobozi mu Ngabo z’u Rwanda basezeranyije abakinnyi n’abatoza ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubari inyuma muri iyi mikino bagiye gukina uhereye kuri uyu wa Police FC uba kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024.
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda igifite imikino y’ibirarane, nubwo itatangiye neza Shampiyona, ariko mu mikino iheruka, ikomeje kwitwara neza, dore ko uheruka wayihuje na AS Kigali, yawutsinze, ndetse ikaba ifite intego yo gukomerezaho.
Uretse uyu mukino wa Police FC uba kuri uyu wa Gatatu, APR FC ifite undi mukino wo w’ikirarane utegerejwe na benshi uzayihuza na Rayon Sports uzaba mu mpera z’iki cyumweru tariki Indwi Ukuboza 2024.
RADIOTV10