Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abajyanama bashya b’Umujyi wa Kigali barimo umunyamakuru Solange Ayananone bahise barahira

radiotv10by radiotv10
15/12/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Abajyanama bashya b’Umujyi wa Kigali barimo umunyamakuru Solange Ayananone bahise barahira
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’amasaha macye Dusengiyumva Samuel na Solange Ayanone bagizwe Abajyanama muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, bahise barahirira izi nshingano bahawe na Perezida Paul Kagame.

Aba Bajyanama binjiye muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali barahiriye inshingano zabo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, bashyizweho kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza, nyuma yo gusohoka mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryagaragaje abayobozi bashyizwe mu myanya itandukanye.

Dusengiyumva Samuel na Solange Ayanone barahiriye izi nshingano, mu gikorwa cyabereye ku Biro by’Umujyi wa Kigali, cyayobowe na Perezida w’Urukiko Rukuru, Jean Pierre Habarurema.

Dusengiyumva Samuel wahawe inshingano zo kujya muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, umwanya yari amazeho imyaka ine, kuko yawugiyeho mu mpera za 2019.

Solange Ayanone we azwi cyane mu itangazamakuru, akaba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star yanakoragaho ikiganiro cyitwa ‘Leadership d’Impact’ cyangwa ‘Imiyoborere ifite intego’.

Aba Bajyanama bashya ba Njyanama y’Umujyi wa Kigali, basimbuye abarimo Pudence Rubingisa wari Umuyobozi w’uyu Mujyi, we wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, ndetse na Dr Merard Mpabwanamaguru wari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo, we akaba nta zindi nshingano yahawe.

Rubingisa we wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yasimbuye CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana uherutse gukurwaho kubera ibyo akurikiranyweho ubu ari no kubazwa n’inkiko, akaba aherutse gufatirwa n’icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, yaje no kujuririra ariko Urukiko yajuririye rugatera utwatsi ubujurire bwe.

Iki gikorwa cyayobowe na Perezida w’Urukiko Rukuru Jean Pierre Habarurema
Samuel Dusengiyumva wari Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC yinjiye muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali
Na Solange Ayanone
Iki gikorwa cyabere mu Biro by’Umujyi wa Kigali
Abajyanama bashya binjiye muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali
Perezida wa Njyanama Dr Kayihura Muganga Didas yabahaye ikaze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − two =

Previous Post

Imana yakinze akaboko ku bimukira berecyezaga mu Gihugu cyavuguruye amasezerano n’u Rwanda

Next Post

Kigali: Abasore barindwi n’umukobwa umwe basanzwe mu gishanga bakora ibihanwa n’amategeko

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Abasore barindwi n’umukobwa umwe basanzwe mu gishanga bakora ibihanwa n’amategeko

Kigali: Abasore barindwi n’umukobwa umwe basanzwe mu gishanga bakora ibihanwa n'amategeko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.