Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

radiotv10by radiotv10
01/08/2024
in MU RWANDA
0
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yibukije abakoresha n’abakozi bose mu nzego za Leta n’iz’abikorera ko kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024, ari umunsi w’ikiruhuko rusange.

Ni umunsi w’ikiruhuko uteganywa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo mu kwezi k’Ukwakira 2022 rigena iminsi y’ikiruhuko rusange.

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2024, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yibukije ko nk’uko biteganywa n’iri teka rya Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa Gatanu ari umunsi w’ikiruhuko.

MIFOTRA igendeye ku biteganywa n’iri Teka rigena iminsi y’Ikiruhuko rusange, yatangaje ko“yibutsa abakoresha n’abakozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera ko ku wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umuganura.”

Uyu munsi w’Umuganura ugiye kwizihizwa mu Rwanda, usanzwe wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere w’Ukwezi kwa Kanama buri mwaka, aho Abanyarwanda bizihiza uyu munsi ufite umuzi mu muco Nyarwanda.

Uyu munsi wizihizwa kuva mu Rwanda rwo hambere, ni uwo kwishimira umusaruro Abanyarwanda baba baragezeho mu gihe cy’umwaka wose, aho wizihizwaga muri iki gihe, ubwo abantu babaga bamaze kubona umusaruro bakuye mu bikorwa byari bisanzwe bibabeshejeho by’umwihariko ubuhinzi n’ubworozi.

Inteko y’Umuco, itangaza ko ibirori byo kuwizihiza uyu munsi w’Umuganura, kuri iyi nshuro, ku rwego rw’Igihugu bizabera mu Karere ka Kayonza, iti “Ariko uzanizihirizwa ku rwego rwa buri Karere, Umudugudu no mu miryango.”

Kwizihiza uyu munsi w’Umugabura, muri uyu mwaka wa 2024, bizaba bifite insanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira. Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

M23 yagize icyo ivuga ku byemerejwe mu biganiro by’u Rwanda na Congo birimo ibiyireba

Next Post

Hagaragajwe ikindi kimenyetso gishimangira intambwe ishimishije yatewe mu buvuzi bw’u Rwanda

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe ikindi kimenyetso gishimangira intambwe ishimishije yatewe mu buvuzi bw’u Rwanda

Hagaragajwe ikindi kimenyetso gishimangira intambwe ishimishije yatewe mu buvuzi bw’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.