Polisi y’u Rwanda yaburiye abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ko ubu utari nyabagendwa kubera imvura nyinshi yaguye igatuma amazi awufunga.
Uyu muhanda warengewe n’amazi y’Umugezi wa Nyabarongo mu Karere ka Ngororero ahari ikiraro cya Cyome.
Mu itangazo ryashyizwe kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yagize iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi, amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu ukaba utari nyabagendwa.”
Mwaramutse,
Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi, amazi y'umugezi wa Nyabarongo yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu ukaba utari nyabagendwa.
Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.
Murakoze
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) February 14, 2022
Itangazo rya Polisi y’u Rwanda, rikomeza gira inama abakoreshaga uyu muhanda, kuba bakoresha uwa Kigali-Musanze-Rubavu.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga, zivuga ko igice cyagize ikibazo ari icyo hakurya mu Karere ka Ngororero ahitwa Cyome haremera isoko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, Bizimana Sixbert yatangaje ko aya mazi yafunze umuhanda yaturutse ku mvura yaraye igwa muri aka gace.
Yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare ari bwo amazi yakomeje kuba menshi muri uriya muhanda bigatuma utaba nyabagendwa.
Yagize ati “N’abanyamaguru ntabwo babasha kwambuka, hafunzwe hose kugira ngo bitagira impanuka biteza kugeza uruzi rusubiye hasi abantu bakabasha kwambuka.”
RADIOTV10