Abakunzi ba ruhago mu Rwanda bagaragarijwe gahunda y’imikino y’igaruka rya Shampiyona

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze gahunda ivuguruye ya Shampiyona nyuma y’imikino y’ikipe y’Igihugu Amavubi yakinirwaga muri Madagascar.

Nk’uko gahunda ivuguruye ya FERWAFA ibigaragaza, umunsi wa 25 uratangira gukinwa kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, aho Gasogi United izakira Etoile de L’Est .

Izindi Nkuru

Uko gahunda y’umunsi wa 25 imeze:

Ku wa Kane

  • Gasogi Utd Vs Etoile de l’Est

Ku wa Gatanu

  • Amagaju FC Vs Marines

Ku wa Gatandatu

  • Gorilla FC vs Police FC (Kigali Pele Stadium)
  • Kiyovu Sports Vs Musanze FC (Kigali Pele stadium)
  • Mukura VS vs Rayon Sports (Huye Stadium)

Ku Cyumweru

  • Sunrise FC Vs As KIGALI (Stade Gologota)
  • APR FC vs Muhazi UTD (Kigali Pele stadium)
  • Bugesera FC vs Etincelles (Bugesera Stadium)

Gahunda ivuguruye ya Shampiyona yashyizwe hanze, igaragaza ko umunsi wa nyuma uzakinwa tariki 12 Gicurasi 2024.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru