• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abamaze kwitaba Imana bazize Marburg mu Rwanda biyongereye: Menya uko indi mibare iteye

radiotv10by radiotv10
15/10/2024
in MU RWANDA
0
Abamaze kwitaba Imana bazize Marburg mu Rwanda biyongereye: Menya uko indi mibare iteye
Share on FacebookShare on Twitter

Indwara ya Marburg yongeye guhitana ubuzima bw’umuntu umuwe, bituma umubare w’abamaze kwitaba Imana bayizize mu Rwanda ugera kuri 15.

Ni imibare mishya yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza uko iki cyorezo gihagaze kugeza kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, aho hagaragaye umuntu umwe wanduye iyi ndwara ya Marburg, wabonetse mu bipimo 140 byafashwe, aho kugeza ubu hamaze gufatwa ibipimo 3 797.

Uyu muntu umwe wasanganywe ubwandu bw’iyi ndwara, yatumye umubare w’abamaze kuyisanganwa bose ugera kuri 62 kuva hatangazwa ko igeze mu Rwanda.

Kugeza kuri uyu wa Mbere kandi, iyi ndwara ya Marburg yari imaze guhitana abantu 15 barimo umwe (1) witabye Imana kuri uyu munsi.

Naho kugeza ubu hamaze gukira abantu 26 barimo batandatu (6) bakize kuri uyu wa Mbere, mu gihe kugeza ubu abakiri kuvurwa ari 21.

Nanone kandi Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gahunda yo gukingira abari ku ruhembe mu rugamba rwo guhangana n’iyi ndwara ikomeje, ndetse kuri uyu wa Mbere hakaba hakingiwe abantu 39 batumye umubare w’abamaze gukingirwa bose ugera kuri 708.

MINISANTE kandi kuri uyu wa Mbere, yari yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iherutse kwakira doze z’inkingo 1 000 zaje ziyongera ku zindi 700 zatanzwe n’Ikigo cy’Abanyamerika, Sabin Vaccine Institute.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw’Inzego zimwe z’Ingabo z’u Rwanda

Next Post

Mbere yuko Amavubi ashaka uko yiyunga n’Abanyarwanda bite by’imvune zagaragaye mu mukino wa mbere?

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Mbere yuko Amavubi ashaka uko yiyunga n’Abanyarwanda bite by’imvune zagaragaye mu mukino wa mbere?

Mbere yuko Amavubi ashaka uko yiyunga n’Abanyarwanda bite by’imvune zagaragaye mu mukino wa mbere?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.