Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abamotari barataka gusarizwaho n’umwambaro w’akazi

radiotv10by radiotv10
11/08/2021
in MU RWANDA
0
Abamotari barataka gusarizwaho n’umwambaro w’akazi
Share on FacebookShare on Twitter

Hari abamotari babwiye Radio &TV10 Rwanda ko kuri ubu batwara abagenzi batambaye umwenda w’akazi uzwi nka “julet” bitewe n’uko iyo bahawe yabasaziyeho hakaba n’abatarazibonye  barifuzako FERWACOTAMO yajya itanga julet byibura irenze imwe na bwo  muri buri mezi atandatu.

Ubuyobozi bwa FERWACOTAMO bwavuze ko bitarenze uku kwezi kwa Kanama 2021  baraba barangije kuzibagezaho.

Iyo ugenda mu mihanda itandukanye ya Kigali utega moto bimenyerewe ko abazitwara baba bambaye amajile afasha mu kubamenyekanisha ko bakora uwo mwuga, gusa muri iki gihe usanga abazambaye ari mbarwa.

Uyu urebye neza mu bamotari icumi batambuka usanga hagati ya batatu na bane gusa aribo  bazambaye.

Bamwe mu batayambaye bavuze ko babiterwa no kuba izo bahawe mu 2019 zarabasaziyeho kandi ngo iyo batazambaye hari abagenzi banga kubatega cyangwa polisi yabafata ikabaca amafaranga.

Umwe yagize ati “Njyewe sinambaye ijile kuko yacitse, barayiduha ugasanga uyamabara buri munsi kandi ariko uyifura utashye ubwo rero icika vuba. Ikindi ubu iyo ntwaye ntayambaye usanga abagenzi banga kuntega, nahura na polisi nayo ikamfata ikanca amafaranga.”

Abamotari biyemeje kurwanya bamwe muri bagenzi babo bangiza isura y'umwuga  wabo – Panorama

Abamotari barasaba ko bajya bahabwa imyenda y’akazi mu buryo bugezweho

Aba bakora umwuga wo gutwara moto bavuga ko bahitamo kutambara izacuye cyangwa zacikaguritse kuko biteza umwanda bakibifuza ko FERWACOTAMO yajya itanga jile byibura rimwe mu mezi atandatu na bwo igatanga irenze imwe nk’uko bikorwa ubu.

Uyu yabigarutseho agira ati “Njyewe nifuza ko bajya baduha byibura rimwe  mu mezi atandatu bataduhaye rimwe mu myaka ibiri, ikindi na bwo bakaduha byibura eshatu bitari imwe duhabwa”

Abamotari bo mu karere ka Rubavu bakomeje gushyiraho amatsinda yo kurwanya  ibyaha

Moto ni kimwe mu byoroshye ubwikorezi mu Rwanda

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel avuga ko ikibazo cy’abatambaye amajile mu kazi bakizi ariko ngo muri uku kwezi kwa Kanama bagiye kugikemura ndetse ngo barateganya kuzabambika amakote.

Ngarambe yagize ati ”Turabizi ko abamotari harimo abadafite amajile ariko turashaka ko uku kwezi gushira bazihawe ndetse turateganya ko hari abazambara amakote na karuvati bakaba basa neza mu kazi”

Mu Rwanda habarirwa aba motari bagera ku bihumbi mirongo ine na bitanu muri bo abagera ku bihumbi makumyabiri na birindwi icyakora muri aba bose hari n’abatarabona ijile na rimwe.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Amafoto yaranze Lionel Messi yakirwa muri PSG

Next Post

ALGERIA: Inkongi y’umuriro yafashe ishyamba yadukiriye abaturage ibatwara ubuzima

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
ALGERIA: Inkongi y’umuriro yafashe ishyamba yadukiriye abaturage ibatwara ubuzima

ALGERIA: Inkongi y’umuriro yafashe ishyamba yadukiriye abaturage ibatwara ubuzima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.