Sunday, December 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abandi Banyapolitiki bakomeye muri USA bagiye kugirira uruzinduko mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Abandi Banyapolitiki bakomeye muri USA bagiye kugirira uruzinduko mu Rwanda

Iri tsinda ry'abashingamategeko bayobowe na Senateri Chris Coons

Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagize Sena ya Leta Zunze Ubumwe za America, bagiye kugirira uruzinduko mu Rwanda, aho bazaba bagenzwa n’ibijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu n’imishyikirano y’u Rwanda na DRC.

Aba basenateri bari mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, bari mu ruzinduko muri Afurika aho bayobowe na Senateri Chris Coons, banyuze muri Kenya bahura n’Abanyapolitiki bakomeye muri iki Gihugu.

Mu bahuye na bo, barimo Perezida Uhuru Kenyatta uri gusoza manda ze, William Ruto uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse na Raila Odinga watsinzwe mu matora.

Ijwi rya America, itangaza ko aba bashingamategeko ba Sena ya Leta Zunze Ubumwe za America, bagomba no kugenderera u Rwanda, bakazaganira n’ubuyobozi bukuru bwarwo.

Mu byo bazaganira harimo ibijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibiganiro bigamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze iminsi urimo igitotsi.

Aba bashingamategeko ba America, bategerejwe mu Rwanda nyuma y’igihe gito iki Gihugu kigiriwemo uruzinduko n’Umunyamabanga w’Igihugu cyabo, Antony Blinken waje ayoboye itsinda ry’abandi banyapolitiki bomuri kiriya Gihugu.

Inteko Ishinga Amategeko ya USA, yakunze kwinjira mu rugamba rwo kotsa igitutu ku Rwanda ngo rurekure Paul Rusesabagina.

Mu cyumeru gishize tariki 10 Kanama 2022, u Rwanda rwakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken, warugendereye mu rugendo yari amazemo iminsi ku Mugabane wa Afurika.

Antony Blinken wagiriye urunzinduko mu Rwanda akubutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ikibazo cya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba agakatirwa gufungwa imyaka 25.

Leta Zunze Ubumwe za America zakunze kotsa igitutu u Rwanda ngo rurekure uyu mugabo, zivuga ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu Munyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, yongeye gushimangira ko aho Igihugu cye gihagaze kikihakomeye kuko cyemeza ko uyu mugabo ufite uburenganzira bwo gutura muri USA, atahawe ubutabera bunyuze mu mucyo.

Aba bashingamategeko ba USA bakiriwe na william Ruto uherutse kwegukana intsinzi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Kayonza: Umuhungu arakekwaho gushuka mugenzi we ngo aze amuhe ubufasha yahagera akamufungirana akamusambanya

Next Post

BREAKING: Liliane uregwa ibiterasoni ararekuwe kandi asomewe itariki yabyo itageze

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi
AMAHANGA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

by radiotv10
14/12/2025
0

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

14/12/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

13/12/2025
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Liliane uregwa ibiterasoni ararekuwe kandi asomewe itariki yabyo itageze

BREAKING: Liliane uregwa ibiterasoni ararekuwe kandi asomewe itariki yabyo itageze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.