Bamwe mu bagize Sena ya Leta Zunze Ubumwe za America, bagiye kugirira uruzinduko mu Rwanda, aho bazaba bagenzwa n’ibijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu n’imishyikirano y’u Rwanda na DRC.
Aba basenateri bari mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, bari mu ruzinduko muri Afurika aho bayobowe na Senateri Chris Coons, banyuze muri Kenya bahura n’Abanyapolitiki bakomeye muri iki Gihugu.
Mu bahuye na bo, barimo Perezida Uhuru Kenyatta uri gusoza manda ze, William Ruto uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse na Raila Odinga watsinzwe mu matora.
Ijwi rya America, itangaza ko aba bashingamategeko ba Sena ya Leta Zunze Ubumwe za America, bagomba no kugenderera u Rwanda, bakazaganira n’ubuyobozi bukuru bwarwo.
Mu byo bazaganira harimo ibijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibiganiro bigamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze iminsi urimo igitotsi.
Aba bashingamategeko ba America, bategerejwe mu Rwanda nyuma y’igihe gito iki Gihugu kigiriwemo uruzinduko n’Umunyamabanga w’Igihugu cyabo, Antony Blinken waje ayoboye itsinda ry’abandi banyapolitiki bomuri kiriya Gihugu.
Inteko Ishinga Amategeko ya USA, yakunze kwinjira mu rugamba rwo kotsa igitutu ku Rwanda ngo rurekure Paul Rusesabagina.
Mu cyumeru gishize tariki 10 Kanama 2022, u Rwanda rwakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken, warugendereye mu rugendo yari amazemo iminsi ku Mugabane wa Afurika.
Antony Blinken wagiriye urunzinduko mu Rwanda akubutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ikibazo cya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba agakatirwa gufungwa imyaka 25.
Leta Zunze Ubumwe za America zakunze kotsa igitutu u Rwanda ngo rurekure uyu mugabo, zivuga ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu Munyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, yongeye gushimangira ko aho Igihugu cye gihagaze kikihakomeye kuko cyemeza ko uyu mugabo ufite uburenganzira bwo gutura muri USA, atahawe ubutabera bunyuze mu mucyo.
RADIOTV10